Umuhanzi Intore Masamba yaganirije urubyiruko rwitabiriye Gen-Z Comedy ku kamaro k’ubuhanzi mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu n’uburyo bwatumye urubyiruko rw’Abanyarwanda bari mu mahanga bagaruka mu gihugu.
Uyu muhanzi mbere yo kuvuga iby’urugamba rwo kubohora igihugu yabanje kwambara ikote yaje yitwaje avuga ko yaryambaye ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Arangije agira ati ” Nimvuga iby’ubukotanyi ubungubu ndaba mpagaze neza.”
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko mu 1989 ari bwo yahagurutse bwa mbere yerekeza ku rugamba ndetse umuntu wa mbere bahuye yari Afande Fred Gisa Rwigema.
Ati” Yari umusirikare mukuru cyane, yari Jenerali ufite icyubahiro cyose kibaho, ansanga ahantu aranganiriza ndi akana gato, ariko ikintu cya mbere yambajije ni ‘Uri mu muryango wa FPR?'”
Uyu muhanzi wari uvuye i Burundi muri icyo gihe ni uko yinjijwe mu muryango wa RPF arahirira kurwanira igihugu, ndetse ntiyongera gusubira i Bujumbura.
Intore Masamba yakomoje ku bintu bitatu bikomeye yasabwe na Maj. Gen Fred Gisa Rwigema icyo gihe.
Ati” Yarambwiye ngo uri umuhanzi ndakuzi nzi na So , ariko ndashaka ko ujya ku Isi yose ugakangura urubyiruko rw’Abanyarwanda, ukabahumuriza ibintu bitatu, icya mbere yari gukusanya amafaranga kugirango urugamba rugire amafaranga, yo gushobora kubaho, icya kabiri yari gushaka urubyiruko rujya mu Gisirikare, icya gatatu cyari ukwegeranya abana b’Abanyarwanda bari hanze kubagarura bakavuga Ikinyarwanda.”
Masamba yakomeje avuga ku gitaramo cya mbere yakoreye mu Buganda ku munsi mukuru w’Impunzi, icyo gihe abwirwa na Gisa Rwigema ko ari igitaramo cya nyuma bakoreye mu mahanga kuko ibindi bizakorerwa i Rwanda.
Ati” Ibindi tuzahurira i Kigali mu bitaramo bikomeye cyane ubu ngubu turitegura gutaha.”
Masamba avuga ko mu butumwa yari yarahawe yabashije kugarura mu gihugu Abanyarwanda benshi bari baratinye kuba Abanyarwanda binyuze mu buhanzi.
Ati” Abo bari baratinye kuba Abanyarwanda bagezeho turabigisha baba Abanyarwanda, bumva u Rwanda bararukunze cyane, baratinyuka.”
Intore Masamba yanyurijeho abitabiriye Gen-Z Comedy indirimbo baririmbaga ku rugamba irimo amagambo agira ati ” Amarira twaririye hanze tuzayahozwa no gutsinda urugamba.” n’izindi nyinshi zirimo ‘Hobe Hobe ab’iwacu muraho.”.
Uyu muhanzi avuga ko ku rugamba yari ashinzwe gushyushya urugamba, ndetse ubutumwa bwose bwa RPF yabucishaga mu ndirimbo.
Ati” Nishimira cyane ko inganzo navukanye nabashije kuyikoresha nkiri muto nkayijyana ku rugamba igakora byinshi kugeza naho urugamba turutsindiye.”
Uyu muhanzi yashoje ashimira urubyiruko n’abahanzi bamutabaye nyuma yo kubura umubyeyi we Nyinawintore, anaririmba indirimbo yamwigishije igira iti” Rwabihama.”














