sangiza abandi

Inkundamahoro yafunguwe

sangiza abandi

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko inyubako y’Inkundamahoro yongeye gufungurwa nyuma y’uko ubuyobozi bwayo butangiye gushyira mu bikorwa ibisabwa kugira ngo hakemurwe ibibazo by’isuku n’umutekano byari byagaragaye muri iyi nyubako.

Ni mu itangazo Umujyi wa Kigali washyize hanze kuri uyu wa 11 Kanama 2026

Inkundamahoro yari yarafunzwe by’agateganyo ku wa 8 Kanama 2026 nyuma y’uko ubugenzuzi bwakozwe bukagaragaza ibibazo byari bibangamiye isuku n’umutekano by’abahakorera ndetse n’abahagana.

Umujyi wa Kigali wavuze ko “Kuba inyubako yongeye gufungurwa bidakuyeho inshingano zo gukomeza gukosora ibindi bibazo byagaragajwe”.

Ubuyobozi bw’Inkundamahoro bwahawe amabwiriza yo gukomeza gushyira mu bikorwa ibisabwa, birimo gushyiraho uburyo bwo gutunganya amazi yanduye, gukusanya no gutwara buri munsi imyanda y’ikimoteri mu buryo bwemewe, gusana no gusiga amarangi, ndetse n’ibindi bikorwa bigamije kunoza isuku n’imiterere y’inyubako.

Umujyi wa Kigali kandi wibukije abakorera muri iyi nyubako ko bafite inshingano zo kugira uruhare mu kubungabunga isuku y’aho bakorera.

Ubuyobozi bw’iyi nyubako n’abandi abayobozi b’inyubako zose, cyane cyane izakira abantu benshi bibukijwe kubahiriza amabwiriza ajyanye n’isuku, umutekano no kubungabunga ibidukikije.

Umujyi wa Kigali wavuze ko abazirengaho aya mabwiriza cyangwa ntibashyire mu bikorwa inama zitangwa n’ubugenzuzi bazafatirwa ibihano bikurikije amategeko.

Abantu bose basabzwe gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga isuku n’umutekano, kugira ngo Kigali ikomeze kuba umujyi urangwa n’isuku, umutekano kandi utanga ahantu heza ho kubaho no gukorera.

Photos:

[fluentform id="3"]