Ishimwe Aline, umubyeyi ukiri muto witeje imbere, yasangije urubyiruko urugendo rwe rw’ubuzima mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano, aho avuga ko ku myaka 28 y’amavuko ubu yashinze hoteli ye bwite yitwa ‘Karisimbi Cave Resort’.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Gashyantare ku munsi wa nyuma w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yari ibaye ku nshuro ya 20.
Ishimwe Alice n’umwe mu bari mu kiganiro kigaruka ku miberehe myiza, uburezi ndetse n’umurimo.
Iyi hoteli yitwa Karisimbi Cave Resort, Ishimwe Alice yashinze iherereye mu Karere ka Musanze. Avuga ko yayitangije afite intego yo kubyaza umusaruro amahirwe urubyiruko rwahawe n’Igihugu ndetse yabonaga mu Karere ka Musanze.
Yatangiye avuga ko yize ibijyanye n’Ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda, gusa mu gihe cy’Icyorezo cya Covid-19, ubwo ibikorwa byose byahagararaga yasubiye mu rugo aho akomoka mu Karere ka Gicumbi, ariko akoresha icyo gihe ashaka icyo yakomeza gukora.
Akomeza avuga ko yageze mu Mujyi wa Musanze ahashinga butiki, ariko yitegereje amahirwe y’iterambere nk’umujyi w’ubukerarugendo ahari, ahitamo gushaka uburyo yayabyaza umusaruro.
Ati” Nakoze amabaruwa menshi atandukanye [asaba akazi] nyajyana ku ma hoteli menshi umunsi umwe, imwe muri zo irampamagara impa akazi ko kwakira abantu (reception).”
Kwinjira muri iyi hoteli atashatse kuvuga izina ni byo byabaye imbarutso yo kwigira, aho avuga ko icyo gihe yatangiye kuzamurwa mu myanya ijyanye n’ubumenyi, ubushobozi n’umuhate yari afite, ndetse biza kurangira agiye mu bayiyobora.
Ati“ Mpageze barishimye cyane babona umurava nari mfite, baranzamura mba Umuyobozi Wungirije. Nyuma nabonye amahirwe ya gahunda ya imbuto Foundation niga gucunga amahoteli, nyiri hoteli nakoragamo abibonye angira Umuyobozi Mukuru.”
Ishimwe avuga ko yatewe imbaraga n’uko abakozi b’iyo hoteli bishimiraga kuyoborwa n’umukobwa, ibyo avuga ko byatumye agira inzozi zagutse ndetse akitinyuka.
Ati “ Natangiye gutekereza noneho kugirango mbere urugero abandi bakobwa ariko mbashe no kubaha ahantu ho gukorera. Nibwo natekereje gufungura aho gukorera ariko sinari mfite ubushobozi bunini.”
Avuga ko yashinze resitora ariko afite abafatanyabikorwa muri ya hoteli, gusa kuko yashakaga ikintu kigari yafatiranye amahirwe ya Hoteli itari iri gukora icyo gihe arayirambagiza imuha amafaranga make yongeraho aye atangira atyo.
Kuri ubu Karisimbi Cave Resort ni hoteli ifite ibyumba 12, resitora, icuruza ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) kuri ba mukerarugendo n’ibindi.
Ishimwe wageze kuri ibi mu gihe gito bijyanye n’imyaka ye, yagiriye inama urubyiruko yo kugira icyerekezo kuko kubona amafaranga bisaba gukora, abibutsa ko gukora bitababuza kwidagadura.
Ati “Ndagirango mbashishikarize kugira icyerekezo kubera ko amafaranga y’icyuzi tugomba kuyakobokera. Kuba rwiyemezamirimo ntabwo bizatuma utarya ‘show’ ariko uzanezerwa cyane uri kurya ‘show’ mu mafaranga wakoreye.”
Yabasabye guhora biteguye kwakira amahirwe aza abasanga kuko iyo aje nta gitekerezo ufite cy’icyo gukora utabasha kuyakira, mu gihe iyo aje ufite icyo ushaka uhita ugishyira mu bikorwa.
Yakomeje abwira abari n’abategarugori ko bidasaba kwiyandarika no kujya mu zindi ngeso mbi ngo babone amafaranga.









