Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yayoboye inama y’Abamanisitiri yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 28 Ugushyingo, yafatiwemo imyanzuro yerekeranye n’ubukungu n’imiterere y’ifaranga mu gihugu.
Mu myanzuro yafashwe harimo kwemeza iteka rya Perezida rikuraho inoti zishaje zirimo inoti ya 500 Frw, 1000 Frw, 2000 Frw na 5000 Frw.
Izi noti zirimo inoti za 500 Frw zakozwe mu 2004 na 2013, inoti z’1000 Frw zakozwe mu 2004 na 2015, inoti za 2000 Frw zakozwe mu 2007, ndetse na 5000 Frw zakozwe mu 2004 na 2009.
Inama y’Abaminisitiri yemeje ko izi noti zishaje zitazongera gukoreshwa mu gihugu nyuma y’amezi 12, igihe kingana n’umwaka, nyuma yaho zikaba zamaze guta agaciro.
Ubusanzwe impamvu inoti ishobora guhindurwa cyangwa ikavanwaho harimo ikoranabuhanga, aho u Rwanda rushobora kwifuza gukoresha uburyo bugezweho, cyangwa se inoti ikaba imaze gusaza cyangwa abantu batangiye kuyimenyera byavamo no kuyigana mu buryo bworoshye.
Inoti zose zishaje cyangwa zakuweho zijyanwa muri BNR ntizongere kugaruka mu baturage, iyo zigejejweyo zikorerwa isuzuma ko ari nzima bakazibara ubundi bakazisya, aha ubuzima bwazo buba burangiye.
Banki nkuru y’u Rwanda isaba abaturage kugira umuco wo gufata neza inoti kuko kuzikora bihenda Leta ari n’imwe mu mpamvu Leta ishishikariza abaturage kudakoresha kash ari byo twita”Cashless Economy”.





