sangiza abandi

Inzira baciye babyamamaza bongere bayice bavuga ngo hehe n’icyuma- Dr. Murangira ku bamamazaga ibyuma

sangiza abandi

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yasabye ibyamamare byahoze byamamaza inzoga ziri mu zakuwe ku isoko kubera kutuzuza ubuziranenge, ko noneho imbaraga babikoranaga, ubu zakora mu kuzirwanya.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 13 Kanama 2026, kuri gahunda ikomeje yo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge no kuryoza ababigizemo uruhare barimo n’abayobozi bareberaga ikorwa ryabyo.

Dr. Murangira yibukije abahanzi, abakoresha imbuga nkoranyambaga, n’ibindi byamamare byamamaza, ko bakwiye kugira uruhare mu guca no kwamagana inzoga zitujuje ubuziranenge.

Yagize ati “Inzira baciye babyamamaza bongere bayice bavuga ngo hehe n’icyuma. Ntabwo ari igisebo pe, tuvuge ko wenda babikoraga batabizi ariko ubu noneho barabimenye.Turabasabye tujyane na bo.”

Yavuze ko izina bafite n’ubwamamare byakoreshwa mu gukangurira abantu kureka izi nzoga bo bagera kuri benshi, kuko ubu noneho buri wese yamaze kumenya ko ari bibi utakiri umwanya wo kubyamamaza.

Ati “Ubutwari bwabo kuri uru rugambwa rero ni rwo dukeneye , bwa bukaka bwabo, bwa bwamamare bwabo, ntitabure muri uru rugamba. Ntituzajye tubabona basoroma amatunda, ngo igihe cyo kubaka u Rwanda tubabure.”

Yakomeje agira ati “Abanyarwanda bakeneye kwibagirwa ko wamamaje kiriya cyuma, na cyo bakacyibagirwa.”

Photos:

[fluentform id="3"]