Abahanzi bo mu Itsinda The Brothers bigeze gukirigitwa n’inganzo, baririmba ko bya bihe byashize bibibutsa ya majoro ndetse n’indirimbo zabo ari zo zihora zibazenguruka mu mutwe.
Ese iyo bavuze bya bihe, wowe ni iki kikuzamo? Ese wibuka bya bihe ababyeyi bagukubitiraga kuryama saa Sita z’amanywa cyangwa bimwe wakarabaga ukisiga, ukambara maze ukaba usa neza ubundi ukajya mu baturanyi kureba televiziyo, maze wahagera bakakwicaza ku isima cyangwa ku mukeka ngo nta mwana wicara mu ntebe.
Iyo uvuze ibihe nk’ibyo abari bakuru bo bibuka ibihe umuziki wo mu bihugu by’abaturanyi birimo Uganda wari waragize uwo mu Rwanda ingaruzwamuheto, za Shida za Dunia, za Sigwe onsimila, za Mama Loda, cyangwa se Ragadee muri Ndigida, zibyinwa kuva i Kigali mu tubari twiyubashye kugera iyo mu cyaro mu rutumva ingoma.
Yewe uwavuga bya bihe mu mutwe hazamo byinshi ngaho ya mikandara y’abagabo iriho ba Samuel Eto’o Fils, Barack Obama, Bob Marley, n’abandi cyangwa se ibyapa byari hirya no hino mu gihugu byanditseho amagambo ashishikariza urubyiruko kubwira, Oya ba Shuga Dadi na Shuga Mami. Intero hose yari ‘Sinigurisha’.
Tukiri muri bya bihe kandi nta wakwibagirwa umwana w’umukobwa icyo gihe, waje abica bigacika, ashabutse, w’urubavu ruto, wirabura. Yageze mu ruganda rwa muzika Nyarwanda akora ibitari bimenyerewe maze bamwe batangira kuvuga ko yarengereye agakora ibyo umuco gakondo ufata nka kirazira. Ni Tete Roca.
Yatigishije umuziki kuva hambere ariko igihe kiragera asa n’uzimiye burundu. Ubu ari he?
Amazina yiswe n’ababyeyi ni Umulisa Gashugi Divine. Yabonye izuba tariki ya 13 Nzeri 1990. Se ni Gashugi Tharcisse mu gihe Nyina ari Kankindi Claire.
Tete Roca ni umwana wa 9 mu muryango w’iwabo w’abana 11, akazina ka Tete akaba ari akabyiniririo yahawe na Nyina akiri muto.
Mu rugendo rwe nk’umunyeshuri yize mu bigo bitandukanye birimo Saint Bernadette mu mashuri yisumbuye.
Impano yo gukora umuziki yamwatsemo akiri umwana muto kuko ubwo yari afite imyaka 10 yari umuyobozi wa Korali y’abana ku rusengero aho umuryango we wasengeraga.
Mu 2009 ubwo yari umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Tete Roca yasohoye indirimbo ye ya mbere yitwa ‘Ndamira’, yayisohoye abifashijwemo na Producer Dr. Jack wamugiriye inama yo kuba yaririmba kuko mu busanzwe yari umwanditsi w’indirimbo.
Nyuma yo gukora iyi ndirimbo, Roca yakoze izindi ndirimbo zirimo ‘Ndabaza’, ‘Indahemuka’, ‘Singashaka’ na ‘Haguruka Rwanda.
Mu 2011 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye, Ndabaza, yateje impagarara nyinshi ndetse Televiziyo Rwanda ifata umwanzuro wo kutazayerekana kubera amashusho yayo yarimo uyu muhanzikazi yambaye imyenda yo ku mazi izwi nka “Bikini”.
Tete Roca wari umuhanzikazi ugezweho yaje gutangira kuburirwa irengero mu muziki ahanini kubera amasomo ya kaminuza aho yigaga ibijyanye n’Itumanaho mu yahoze ari UNR.
Mu bihe bitandukanye, Tete Roca yavuze ko uretse kuba yari ahugiye mu masomo, indi mpamvu yatumye ajya kure ya muzika ari uko ari ibintu yakoraga yishimisha atari akazi.
Ati “Ntabwo njye nigeze nkora umuziki by’umwuga, nakoraga umuziki ari ukwishimisha.”
Ubuzima bwa nyuma y’umuziki
Tariki ya 13 Kamena 2014, Tete Roca yarushinze n’umugabo we ukomoka mu Budage ndetse mu mpera z’uwo mwaka bajya gutura hanze kuko akazi umugabo we yakoraga mu Rwanda kari karangiye.
Kuri uyu munsi, Tete Roca atuye mu Budage. Ni umubyeyi w’abana babiri aho umukuru afite imyaka 11 y’amavuko.
Kuva yagera mu Budage yakoze imirimo itandukanye irimo kwigisha mu mashuri yisumbuye na kaminuza, ubu akaba ari umwanditsi w’ibitabo aho muri 2020 yamuritse icyo yanditse gifite umutwe ugira uti “Bare Foot in Germany” cyangwa se “Urugendo rw’amaguru mu Budage.”
Iki gitabo gishingiye ku nkuru y’umukobwa wahawe izina rya Mutoni aho ava mu rusisiro rw’iwabo mu Rwanda maze akimukira mu Budage aho ajya yizeye ubuzima butoshye ariko yagerayo bukamusharirira nk’umuravumba akabona ko amahanga atari paradizo, ahubwo ahanda kumwe bamwe babivuga.
Ubwo twaganiraga, Tete Roca yatubwiye ko kimwe mu byamugoye, ari ukubasha kumenya Ikidage kuko bigusaba umwanya munini no kubyitaho cyane.
Tete Roca yazinutswe inzira imuhuza na muzika
Tete Roca yashimangiye ko umuziki wamutwaraga umwanya munini ndetse aho abereye umubyeyi byarushijeho kuba bibi kuko yabonaga atakomeza kuwukora kandi kuwubyaza inyungu bisaba kuwushoramo amikoro n’umwanya.
Tete avuga neza indimi 4 ari zo, Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Ikidage. Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2014.
Usibye kwandika indirimbo ze na filime, yanabaye umwanditsi w’Ikinamico Urunana guhera mu 2013-2014. Avuka mu muryango w’abanyempano kuko Yvonne wamamaye mu Urunana ari umuvandimwe we.
Tete Roca ubu ni yakanyujijeho muri muzika Nyarwanda


Tete Roca ubu ni umwanditsi w’ibitabo



Reba indirimbo Ndabaza ya Tete Roca yamenyekanye cyane





