Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, amaso ntava kuri murandasi bareba niba icyamamare Darren Jason Watkins Jr. uzwi cyane nka IShowSpeed yageze mu murwa wa Kigali, ngo abihere umunezero.
Aya matsiko yaje gusemburwa n’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, ubwo iShowSpeed yari muri Zimbambwe, abajijwe igihe azagira mu Rwanda, agira ati ” Ntabwo ndi bubabwire itariki nyirizina, gusa mu Rwanda ni vuba cyane rwose”.
Nyuma y’iminota micye, Speed yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Snapchat, maze asangizaho ubutumwa bugira buti” Mufore aho nkurikijeho.”
Ni ubutumwa bwaziye rimwe n’amakuru avuga ko iki cyamamare gitegerezanyijwe amatsiko mu Rwanda, kizitabira imikino isoza ya Super Cup izabera muri Sitade Amahoro ku wa Gatandatu, irimo uzahuza Rayon Sports y’abagore na Indahangarwa, ndetse n’uzahuza Rayon Sports y’abagabo na APR FC.
IShowSpeed amaze iminsi icyenda azenguruka bimwe mu bihugu bya Afurika muri gahunda yise “Speed Does Africa Tour”, aho amaze kugera mu bihugu bigera muri bitandatu birimo Afurika y’Epfo, Angola, Eswatini, Mozambique, Botswana na Zimbambwe.
Ubwo IShowSpeed yari muri Botswana, yari yatangaje ko nagera mu Rwanda azasura Ingagi muri Pariki y’Ibirunga, gusa avuga ko atazabicisha ku mbuga nkoranyambaga ze bitewe nuko hari ibiti byinshi bishobora kumubera imbogamizi.


IShowSpeed ni muntu ki
IShowSpeed amazina ye nyakuri yiswe n’ababyeyi ni Jason Watkins Jr., yavukiye mu mujyi wa Cincinnati, muri Leta ya Ohio, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri ubu afite imyaka 20 y’amavuko.
Mu bwana bwe IShowSpeed bakunze kwita ‘Speed’, yakuze akunda imikino ya videwo yo kuri murandasi ndetse n’imyidagaduro, akabikorera mu cyumba cye, ariko afite inzozi z’uko hari umunsi umwe azasangiza Isi ibyo akunda.
Ubwo yari mu kiganiro na Club Shay Shay, yavuze ko yatangiye gushyira amashusho ye akora ibikorwa bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga zirimo Youtube n’izindi nka Twich, ku myaka 14 y’amavuko.
Icyo gihe hari mu gihe cya Covid-19 ubwo abantu benshi bari mu ngo zabo bamara umwanya munini ku mbuga nkoranyambaga.
Speed yavuze ko agitangira gusangiza amashusho ku mbuga nkoranyambaga yarebwaga n’umuntu umwe cyangwa babiri, biza gutuma ahagarika ishuri kugira ngo abone umwanya uhagije wo kuba ari gusangiza amashusho mu buryo bw’imbonankubone ku mbuga nkoranyamabaga.
Ati” Narebwaga n’umuntu umwe cyangwa babiri gusa, naje guhagarika ishuri kugira ngo mpe umwanya gusangiza amashusho ku mbuga nkoranyambaga. Mama yanyirukanye mu rugo kuko atabyumvaga, ariko nkomeza gukora ‘streams’ byibura amasaha 4–5 buri munsi.”
Speed avuga ko amafaranga ya mbere yahembwe na Youtube yaguriyemo nyina umubyara inzu yo kubamo ya miliyoni y’amadorari, ndetse nawe yigurira imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Lamborghini Huracan & Lamborghini Urus [SUV], ku myaka 18.
Binyuze mu mashusho asangiza ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye asabana n’abafana be, asura ibihugu bitandukanye, yisanisha n’imico yabo, abantu mu bihugu bitandukanye byo ku migabane yose bamaze kumenya izina rye ndetse bamukurikiranira hafi.
Birenze ibi kandi avuga ko afite impano yo kwiruka, ku buryo ategura kuzitabira imikino ya Olempike ya 2028.




Kuki Speed yahisemo gusura Afurika
IShowSpeed yavuze ko yagenze mu bihugu bitandukanye bya Amerika afata amashusho, gusa asanga Afurika ifatwa nk’umugabane wugarijwe n’ibibazo.
Speed avuga ko nyuma yo kugera muri Afurika yasanze ibyo ivugwaho ari ibinyoma.
Ati” Muri Afurika nabonye imijyi myiza cyane, isuku iri hose, abantu bishimye, inyubako ndende, ubuzima buhenze kandi bwiza, byose bihari! Abantu bafite ibyishimo nyabyo, badafite igitutu cyinshi.”
Yahagereranyije n’u Bushinwa, yasuye avuga ko mu bihugu bya Aziya yahageze ahumwa amaso n’ikoranabuhanga ryinshi, bitandukanye n’ubuzima butariho igitutu buri muri Afurika.
Speed yavuze ko ari yo mpamvu yahisemo gusura Afurika, kugira ngo abantu babone ukuri, babone ubwiza bw’ibihugu bya Afurika, n’umwihariko wa buri muco, batandukane no kuyobywa na murandasi.






IShowSpeed akomeje kugirira ibihe byiza muri Afurika





