sangiza abandi

IShowSpeed yageze mu Rwanda

sangiza abandi

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, IShowSpeed, yageze mu Rwanda mu ijoro rishyira ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026, mu rugendo akomeje rwo gusura bimwe mu bihugu bya Afurika.

Nyuma yo kugera mu Rwanda, IShowSpeed yahise akomereza urugendo rwe mu Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, aho yagiye gusura ingagi, nka hamwe mu heza nyaburanga u Rwanda ruzwiho ku Isi. 

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Snapchat, yagaragaje ibyishimo byo kuba ageze muri iyi pariki, anavuga ko yiteguye guterera imisozi y’Ibirunga.

Uyu munyamerika ukunzwe cyane n’abakiri bato ku Isi yose, biteganyijwe ko ari buze kwitabira imikino isoza ya Super Cup iri bubere muri Sitade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu. 

Iyi mikino irimo uzahuza Rayon Sports y’abagore na Indahangarwa, ndetse n’uzahuza Rayon Sports y’abagabo na APR FC.

IShowSpeed amaze iminsi igera mu 10 azenguruka bimwe mu bihugu bya Afurika muri gahunda yise “Speed Does Africa Tour”. 

Muri uru rugendo, amaze kugera mu bihugu birimo Afurika y’Epfo, Angola, Eswatini, Mozambique, Botswana na Zimbabwe, kuri ubu hatahiwe u Rwanda.

Ubwo yari muri Botswana, IShowSpeed yari yatangaje ko nagera mu Rwanda azasura ingagi zo mu Birunga, icyifuzo yaje gushyira mu bikorwa akigera mu gihugu. 

Gusa icyo gihe yari yavuze ko atazabicisha ku mbuga nkoranyambaga ze imbonankubone, kubera ko hari ibiti byinshi muri pariki bishobora kumubera imbogamizi mu gufata amashusho.

Photos:

[fluentform id="3"]