sangiza abandi

IShowSpeed yatangaje ko azasura Ingagi mu Rwanda

sangiza abandi

Umunyamerika w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Darren Jason Watkins Jr. uzwi cyane nka IShowSpeed, yatangaje ko mu ruzinduko ateganya gukorera mu Rwanda azasura Ingagi zo muri Pariki y’Ibirunga.

Speed yabitangaje ubwo yari yasuye Pariki ya Okavango Delta yo muri Botswana, mu rugendo arimo yise “Speed Does Africa Tour”, aho azamara iminsi 20 asura ibihugu bya Afurika bigera kuri 28.

Ubwo yari yasuye iyi Pariki, Speed yabajije niba hari ingagi ziri muri iyo Pariki, bamusubiza ko ntazihaba, ahita yemeza ko azazisura ubwo azaba ari mu Rwanda, ariko ko atazabicisha ku muyoboro we wa YouTube imbonankubone (live stream).

Yagize ati ” Tuzajya kureba ingagi mu Rwanda, ariko sinzabasha kubicisha kuri Youtube Imbonankubone ‘Live Stream’ kuko hari ibiti byinshi cyane. Gusa nzafata amashusho nzashyira hanze nyuma.”

Ku rundi ruhande, iki cyemezo kijyana n’amabwiriza n’imiterere y’iyi pariki ibamo ingagi, aho mu busanzwe gufata amashusho imbonankubone bitemerwa, hagendewe cyane ku kurengera umutekano w’ingagi no kubungabunga imibereho yazo.

Ntabwo igihe Speed azasurira u Rwanda kiratangazwa, gusa kugeza ubu amaze gusura ibihugu bisaga bitanu muri Afurika birimo Angola ari naho yahereye, Afurika y’Epfo, Mozambique, Eswatini na Botswana.

IShowSpeed w’imyaka 20 y’amavuko akunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga zirimo Youtube na Twitch, binyuze mu biganiro akora aho yegera abafana be bagafatanya gutembera ahantu runaka, bagakina imikino, basabana, bikanyuzwa ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu musore yaherukaga gusoza urugendo yise “Speed Does America Tour”, aho yazengurutse Leta 25 zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu minsi 35.

Photos:

[fluentform id="3"]