Ikipe ya Rayon Sports FC yasinye amazerano y’ubufatanye n’umuterankunga mushya ugiye gushora asaga miliyari 5 Frw muri iyi kipe mu gihe cy’imyaka itanu.
Aya masezerno yayasinyanye n’Ikigo Jayrutty Investment East Africa Co. Ltd cyo muri Tanzania, azatuma kiba umuterankunga wemewe w’imyambaro y’iyi kipe (kit supplier) ndetse n’umufatanyabikorwa mu ikoranabuhanga.
Yasinyiwe i Kigali ku wa Kane tariki ya 5 Ugushyingo 2026, ashyirwaho umukono na Murenzi Abdallah uyoboye Komite y’inzibacyuho y’iki Kipe ndetse n’abahagarariye iki kigo.
Ni amasezerano afite agaciro ka miliyoni 3.5 z’amadolari ya Amerika (asaga miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda), akaba abaye amwe mu masezerano akomeye kurusha ayandi yose Rayon Sports imaze kugirana n’abafatanyabikorwa mu bucuruzi.
Hakurikijwe ibikubiye muri aya masezerano, Jayrutty izajya itanga imyambaro yemewe y’imikino n’iy’imyitozo ya Rayon Sports, ndetse inafashe mu guteza imbere urubuga rw’ikoranabuhanga rwo guhuza no gucunga abafana n’abanyamuryango.
Umuyobozi w’agateganyo wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yavuze ko ari amasezerano ashingiye cyane ku bucuruzi kandi ko azafasha cyane impande zombi.
Yagize ati “Aya masezerano ashingiye cyane ku bucuruzi kandi atandukanye cyane n’ayo twari tumenyereye gusinya mbere. Ntibazaduha imyambaro yose y’ikipe gusa, ahubwo bazanashyira ku isoko ibikoresho byacu bigere ku bafana bacu hirya no hino mu gihugu, ni amasezerano azungukira impande zombi.”
Jayrutty Investment East Africa Co. Ltd ni ikigo cy’ishoramari gifite icyicaro muri Tanzania, kimaze kumenyekana nk’umufatanyabikorwa ukomeye mu mupira w’amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba, dore kizwi mu mikoranire n’amakipe arimo Simba SC y’iwabo.
Kibanda ku myambaro ya siporo, gutanga ibikoresho by’imikino, n’iterambere ry’ibikorwaremezo bya siporo, kikaba gikomeje kwagura ibikorwa byacyo mu karere.
Ku ruhande rwa Rayon Sports, aya masezerano mashya ashyize akadomo ku bufatanye yari ifitanye na Kwesa mu gutanga imyambaro, bari bafitanye kuva mu mwaka wa 2023.
Agiye kandi guca ikibazo cy’amikoro iyi kipe imaze mo iminsi dore ko hashize iminsi abakinnyi bagaragaje ko badaheruka agashahara n’ubwo hagenda hashakwa ibisubizo uko Ubuyobozi bubibashije.
Rayon Sports yari isanganywe Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL Ltd nk’umuterankunga mukuru bagiftanye imikoranire, ndetse n’abandi batandukanye.









