Ubushinjacyaha bwasabiye Kalisa John uzwi nka K.John na Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, bombi bakurikiranyweho kugira uruhare mu gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano, gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Iburanisha ryabo ryabereye ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, kuri uyu wa Kane, tariki 4 Ukuboza 2025.
Ni nyuma y’uko kuwa 27 Ugushyingo uru rubanza rwari rwasubitswe kuko abaregwa bari bagaragaje impamvu zitandukanye ku bijyanye no gutangira iburanisha.
Ishimwe Patrick, yari yagaragarije urukiko ko atiteguye kuburana kuko atigeze abona dosiye ye, bityo akifuza ko aburana afite umwunganizi mu mategeko.
Kalisa John, we yavuze ko yiteguye kuburana ariko ubushinjacyaha bukagaragaza ko bagomba kuburanishirizwa hamwe, rwimurirwa kuri uyu wa Kane 4 Ukuboza.
Ahagana saa yine za mugitondo rero aba bombi bitabye urukiko, bari kumwe n’abunganizi babo batangira kuburanishwa.
Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko aba bombi bakurikiranyweho icyaha cyo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, nk’uko ingingo ya 34 y’itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ibisobanura.
Ubushinjacyaba bwabwiye urukiko ko Ishimwe Patrick yari asanzwe afite ijambo banga rya imeyiri (Email) ya Yampano, ari yo yari ibitseho aya mashusho, bityo hakaba hakekwa ko ari we wagize uruhare mu kuyasakaza bwa mbere.
Umucamanza yabajije ubushinjacyaha niba Yampano ubwe ari we watanze uburenganzira kuri Ishimwe bwo gukoresha imeyiri ye, busubiza ko bakoranaga ari umurebererera inyungu mu muziki we (manager) bityo ko yari afite uburenganzira kuri iyi imeyiri, ariko ko nyuma baje gutandukana buri umwe agakora ukwe.
Icyakora urukiko ruvuga ko Yampano nta cyo yakoze nk’umuntu uzi neza ko hari umufitiye email kandi batakiri kumwe, akaba atarigeze agira amakenga, akabikaho amashusho y’ibanga.
Ubushinjacyaha bwakomeje busobanura ko kugirango ikirego gitangwe, Yampano yahawe amakuru n’umuhanzi mugenzi we Papa Cyangwe wamubwiye ko abonye amashusho ye akwirakwizwa.
Aya mashusho yari ayabonye kuri screenshoot yafashwe n’uwitwa Kalisa John ‘K John’, nawe uvuga ko yari yahawe amashusho n’uwitwa Kwizera Nestor uzwi ku izina rya Papy Nesto.
Ni naho ubushinjacyaha bwahereye buvuga ko uyu K-John afite impamvu yasabye aya mashusho, bukavuga ko yagirango ayasakaze, dore ko abatangabuhamya batandukanye bavuga ko yayaberetse akoresheje terefoni ye.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bufite umutangabuhamya witwa Ngabo Leon uzwi nka Njuga wavuze ko yahuriye na K-John ari kumwe na Pazzo Man muri resitora bakahamwerekera ayo mashusho.
Umwunganira yabwiye umucamanza ko kuyasaba no kuyatunga kuri terefoni ye cyangwa kuyereka umuntu akoresheje terefoni, atari ukuyatangaza cyangwa gutuma atangazwa nk’uko itegeko ryo rivuga, kuko ntawe yayoherereje.
Avuga kandi ko atari ikibazo kuba yari afite ayo mashusho kuko nk’umunyamakuru yakeneraga kumenya niba ibiri kuvuga aribyo abifitiye gihamya.
Mu kirego cya Yampano yatanze ku wa 9 Ugushyingo 2025, yavugaga ko akeka ko Ishimwe Patrick ariwe wayashakaje kuko ari we warufite imeyiri ye.
Ibintu Ishimwe n’umwunganizi we bahakanira kure kuko bavuga ko atigeze ayatunga kuri terefoni ahubwo bayabonye kuri email ndetse bakanamenyesha Yampano.
Ishimwe yavuze ko kuba yari ari kuri email ye (ya Yampano) ariko ntiyigera ayabika (download) ngo ayatunge muri telefoni ye.
Banagaragaza kandi ko Ishimwe ariwe ubwe wibwiriye uwitwa Dumba kurekera kuyasakaza, bityo ko bigaragaza ko atari agamije ko asakazwa.
Uwunganira wa Ishimwe yavuze ko umuntu wa mbere wasakaje aya mashusho ari Yampano wayashyize kuri Email azi neza ko atariho wenyine, bityo asaba Urukiko ko rwategeka ko atangira gukurikiranwaho iki cyaha.
Ati “Turasaba Urukiko ko mu bubasha bwarwo rwategeka ko Yampano atangira gukurikiranwaho gusakaza ayo mashusho kuko yayashyize kuri Email kandi abizi neza ko atariwe wenyine uyikoresha, ni we wa mbere wayasakaje.”
Ubushinjacyaha bwasabiye aba bombi gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma bakurikiranwa ndetse bashobora kubangamira iperereza cyangwa bagasibanganya ibimenyetso mu gihe barekurwa.
Uwunganira Ishimwe yabwiye urukiko ko nta mpamvu yagatumye bakurikiranwa bafunze kuko mu byatuma babangamira iperereza harimo terefoni kandi bakaba barazitanze bityo ko nta buryo babikoramo.
Bavuze kandi n’ubundi na nyuma y’uko bafashwe n’ubundi amashusho yakomeje gusakwaza.
Umucamanza amaze kumva impande zombi yategetse ko urubanza rupfundikirirwa aho rukazasomwa kuwa 11 Ukuboza 2025, saa cyenda.
Wakwibaza uti ko Kalisa John uvuga ko yayahawe na Kwizera Nestor uzwi ku izina rya Papy Nesto, we yayakuye he?
Uyu hamwe na Cyprien Uzabakiriho wamenyekanye nka Djihad batawe muri yombi ku wa 26 Ugushyingo 2025 nabo bakurikiranyweho kugira uruhare mu gusakaza aya mashusho.
Kimwe na uwitwa Ishimwe François Xavier wari watawe muri yombi mbere gato kuwa 18 Ugushyingo 2025, bari muri dosiye imwe, ndetse nabo bari bitabye urukiko bakaba bagombaga kuburanishirizwa hamwe
Icyakora iburanisha ryabo ryo ryasubitswe nyuma y’ubusabe bwa Ishimwe wamenyesheje urukiko ko agikeneye igihe cyo gushaka umwunganira.
Ubushinjacyaha bwabiye urukiko ko yabonye igihe gihagije cyo kumushaka kuva dosiye ikiri muri RIB bityo ko akwiye kuburana.
Urukiko rwavuze ko afite uburenganzira bwo gushaka umwunganira bityo ko akwiye kubuhabwa, ndetse bigatuma iburanisha risubikwa kuko bose bari muri dosiye imwe kandi idashobora gutandukanywa, bityo ko izaburanishirizwa hamwe.
Urukiko rwanzuye ko ruzasomwa ku wa 11 Ukuboza 2025 saa saba z’amanywa.
Ishimwe Patrick yafashwe ku wa 11 Ugushyingo 2025 mu gihe Kalisa John uzwi nka K. John we yatawe muri yombi ku wa 14 Ugushyingo 2025 bakurikiranyweho gusakaza amashusho y’umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yamapano ari gutera akabariro n’uwitwa Uwineza Diane.
Dosiye yabo yagejejwe mu Bushinjacyaha ku wa 17 Ugushyingo 2025.
Cyprien Uzabakiriho wamenyekanye nka Djihad we yari asanzwe akurikiranyweho ibyaha bitandatu harimo ibyo ibirego byohererejwe ubushinjacyaha n’ibigikorwaho iperereza.
Ingingo ya 34 y’itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018, ivuga ku gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa ivuga ko, umuntu wese iyo atangaje cyangwa atumye hatangazwa amashusho cyangwa amajwi yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina binyuze kuri mudasobwa cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga n’itumanaho aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ariko itarenze miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.








