Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Karidinali Kambanda yageneye ubutumwa bwihariye Papa Léon ku munsi we w’amavuko, amusabira kugira ubwenge n’inema yo kuyobora Kiliziya ye mu kwizera n’urukundo.
Ni mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku Cyumweru , tariki ya 14 Nzeri yifuriza isabukuru nziza Papa Leo XIV wujuje imyaka 70 y’amavuko.
Mu butumwa bwe, Karidinali Kambanda yagaragaje ibyishimo n’ishimwe afite kuri uwo munsi wigisobanuro gikomeye ku bakirisitu Gatolika, anasaba Imana gukomeza guha Papa Léon imigisha ikomeye mu nshingano ze zo kuyobora Kiliziya Gatolika.
Ati” Kuri uyu munsi w’umugisha, nkwifurije isabukuru nziza n’isengesho rivuye ku mutima. Ndasaba Nyagasani, mu bubasha n’ineza bye bitagira urugero, gukomeza kuguha imbaraga, ubwenge n’inema yo kuyobora Kiliziya ye mu kwizera kudacogora no mu rukundo rwa kibyeyi.”
Ni ubutumwa busanga ubundi ibihumbi yagenewe n’Abakirisitu Gatolika ku Isi hose, bumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko nyuma kwizihiza isabukuru ye y’amavuko, nyuma y’amezi ane atorewe kuba umushumba wa Kiliziya ku isi yose.
Papa Leo XIV yavukiye mu mujyi wa Chicago muri Leta ya Illinois tariki ya 14 Nzeri 1955, akaba ariwe Papa wa mbere ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika utorewe kuyobora Kiliziya Gatolika.





