sangiza abandi

Kayonza: Abaturage barinubira gushyirwa mu buhinzi kandi bafite ibyangombwa by’imiturire

sangiza abandi

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kayonza, barinubira kuba barashyizwe mu gice cyahariwe ubuhinzi kandi bamaze imyaka myinshi batuye ndetse banahafitiye ibyangombwa, bityo bakaba barabujijwe kugira ikindi kintu bakoreramo kitagenewe ubuhunzi.

Aba baturage ni abo mu Kagari ka Gihinga, Umurenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, mu ntara y’Iburasirazuba.

Umwe mu baturage yabwiye Radio/TV1 ati ” Ahantu hose haratuwe, badushyira mu buhinzi gute ahantu twavukiye hatuwe, tukaba dufite ibyangombwa by’ubutaka bwaho, bakavuga ngo aha hantu ni mu buhinzi ? Ni gitifu w’Umurenge watubwiye ko aha hantu hatemerewe guturwa ari mu buhinzi.”

Undi nawe ati ” Bari kutubwira yuko tutemerewe gutura, hano ntabwo hemerewe gutura ngo bazatwimura.

Akagari hafi ya kose kari mu buhinzi, niko twabyumvise, tubibwiwe n’ubuyobozi. Ntabwo abaturage babyishimiye kuko ni ibintu byabagwiririye, bashyizwe mu buhinzi kandi bafite ibyangombwa by’imiturire.”

Abaturage bavuga ko muri ako Kagari hari ibikorwaremezo birimo amashuri, inzu nziza n’ibindi bityo bakibaza niba na byo bizasenywa.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, avuga ko Akagari kose katashyizwe mu buhinzi nkuko abaturage babivuga.

Ati ” Hari ahagenewe ubuhinzi, hari ahagenewe gucukura amabuye y’agaciro, hari hagenewe gutura ari ho hariya usanga santere z’ubucuruzi. Ikibazo bafite ni ukubasobanurira.”

Abaturage bavuga ko muri aka Kagari hari ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kizaguriramo ibikorwa bityo bafite impungenge zaho bazerekeza umunsi bazasabwa kwimurwa.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]