sangiza abandi

Kera kabaye Rayon Sports yongeye kumwenyura

sangiza abandi

Rayon Sports yari imaze iminsi myinshi iri mu bihe bigoye , yatsinze AS kigali 1-0 , yongera kugarura ikizere cyo guhatanira igikombe.

Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Gashyantare 2026, nibwo hakinnywe umukino w’umunsi wa 18 wa Rwanda Premier League wabereye kuri Kigali Pele Stadium ugahuza ikipe ya As Kigali na Rayon Sports.

Ni umukino wagiye gukinwa aya makipe ari kuvugwamo amakuru atandukanye , aho nko ku ruhande rwa As Kigali iheruka gusinyisha umukinnyi ukina asatira izamu anyuze mu mpande, Adama Bagayogo avuye mu ikipe ya Rayon Sports.

Ni mugihe ku ruhande rwa Rayon Sports yari ifite akanyamuneza ko gusinyana amasezerano n’uruganda rwa Jayrutty Investment East Africa Co. Ltd ruzajya ruyiha imyambaro mu gihe kigera ku myaka itanu, amasezerano akaba afite agaciro ka miliyari 5 Frw, aho buri mwaka w’imikino Gikundiro izajya ihabwa agera kuri miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Amakipe yombi aheruka gusinyisha abakinnyi bashya bazayafasha mu guhatanira igikiombe cya shampiyona.

Iminota 30 y’igice cya mbere yaranzwe no gusatirana ku mpande zombi gusa ihangana rikomeye rikabera mu kibuga hagati aho buri kipe yashakaga kuyobora umukino.

Ku munota wa 35 rutahizamu wa Rayon Sports, Asman Ndikumana yazamukanye umupira ariko ageze hafi y’urubuga rw’amahina rwa As Kigali akorerwa ikosa, umusifuzi w’umukino Ngabonziza Dieudonne yemeza ko ari coup franc ya Rayon Sports.

Iyi Coup Franc yari mu ntera ya metero 25 uvuye ku izamu rya As Kigali ryari ririnzwe na Patient yaje guterwa na Emery Bayisenge wateye ishoti riremereye rikubita igiti cy’izamu ariko umupira usanga rutahizamu wa Rayon Sports Mugisha Didier ari maso ahita asongamo ashyira umupira mu rushundura, ku munota wa 36 Rayon Sports iba itsinze igitego cyayo cya mbere.

Abasore ba As Kigali babaye nk’abakanguka batangira kugerageza uburyo bwo gutsinda ibitego ariko Rayon Sports igakomeza kubarusha ingufu mu kugenzura umukino ndetse no kwiharira umupira.

Nta bundi buryo budasanzwe bwigeze buboneka mu minota micye yari isigaye ngo igice cya mbere kirangire, maze umusifuzi Ngabonziza Dieudonne yohereza amakipe yombi mu kiruhuko cy’igice cya mbere, Rayon Sports itsinze As Kigali igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyagarukanye imbaraga nyinshi ku basore ba As Kigali bashakaga kwishyura igitego bari batsinzwe.

Mu ntangiriro y’igice cya kabiri , As Kigali yabonye uburyo bwinshi burimo Coup Franc yatewe na Adama Bagayogo ariko yamurura umupira ndetse n’uburyo Dushimimana Olivier “Muzungu” yabonye asigaranye n’umuzamu Olivier Kwizera ariko agatinda gutera ishoti umupira ba myugariro ba Rayon Sports bakawumuterana.

Rayon Sports mu gushaka uko yatsinda ibindi bitego yaje gukora impinduka maze yinjizamo Aziz Bassane wari umaze iminsi 52 adakina kubera ikibazo cy’imvune y’igufwa ry’ukuboko kw’iburyo yari afite maze asimbura Sindi Paul Jesus.

Ku ruhande rwa As Kigali nayo habayeho impinduka aho Adama Bagayogo yatanze umwanya kuri Gideon Bendecka mu rwego rwo kongera ingufu mu busatirizi bw’iyi kipe y’Abanyamujyi.

Umukino winjiye mu minota 30 yanyuma, amakipe yombi agisatirana cyane, aho ku mpande zombi uburyo bubyara ibitego bwaremwaga ariko ntibutange umusaruro.

Rayon Sports yari ifite inyota yo gutsinda ibitego byinshi yaje gukora izindi mpinduka maze rutahizamu wayo Fall Ngagne yinjira mu kibuga asimbuye , Mugisha Didier ndetse na Asman Ndikumana aha umwanya Aimable Ntarindwa.

Iminota yakurikiyeho amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko hakabura uburyo bwa nyuma bubyara igitego.

Ku minota 90 y’umukino, hongeweho itatu y’inyongera itigeze igira icyo ihindura ku mukino maze umusifuzi Ngabonziza Dieudonne aza kwemeza ko umukino urangiye, Rayon Sports icyura amanota atatu yose.

Nyuma yo gutsinda As Kigali, ikipe ya Rayon Sports yahise ifata umwanya wa Gatandatu aho ifite amanota 29 mu mikino 18 imaze gukina. Ni mu gihe As Kigali ikomeje kugana ahabi kuko kuri ubu iri ku mwanya wa 14 aho ifite amanota 16 mu mikino 18 imaze gukina.

Abakunzi ba Rayon Sports bongeye kumwenyura nyuma y’igihe kitari gito bashaka instinzi ariko ntibikunde.

Iyi kipe yari imaze imikino igera kuri itandatu mu marushanwa yose nta nstinzi .

Iragaruka mu kibuga tariki ya 13 Gashyantare aho izaba yisobanura na Police FC mu mukino w’umunsi wa 19 wa Rwanda Premier League.

Photos:

Photos: RPL

[fluentform id="3"]