Umuhanzi Kevin Kade yateguje indirimbo ye nshya yise ‘ Ndi Ready’ yizeza abakunda ibihangano bye ko izabanyura.
Yifashishije konti ye ya Instagram, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Mata 2026, ni bwo Kevin Kade yasangije abamukurikira ifoto y’integuza y’iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Ndi Ready’. Mu butumwa bwaherekeje iyi foto uyu muhanzi yabajije abafana be niba biteguye iyi ndirimbo maze na bo bamusubiza mu butumwa burenga 60 batanze kuri iyi foto bamubwira ko biteguye kuyumva.
Amakuru UMUNOTA wamenye ni uko ibikorwa byo gufata amashusho y’iyi ndirimbo nshya ya Kevin Kade byabereye muri Afurika y’Epfo, mu minsi ishize aho abenshi batekereje ko uyu muhanzi yagiyeyo kureba umukunzi we bitewe n’amashusho Kevin Kade yasangije abamukurikira, ariko mu byukuri yari mu bikorwa byo gufata amashusho y’indirimbo ‘Ndi Ready’.
Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Element Eleeeh akaba ari na we watunganyije amajwi y’indirimbo ‘Nyiragongo’ Kevin Kade yaherukaga gushyira hanze. Iyi ni yo ndirimbo ya mbere Kevin Kade agiye gushyira hanze muri 2026, akaba yaherukaga gusohora indirimbo mu Ukuboza 2025 ubwo yashyiraga hanze iyitwa ‘Nyiragongo’.
Kevin Kade ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Muziki Nyarwanda wo muri iyi minsi, uyu muhanzi amenyerewe mu ndirimbo zirimo: Nyiragongo, Nyanja, Munda, n’izindi nyinshi.


Reba indirimbo ‘Nyiragongo’ kevin Kade yaherukaga gushyira hanze








