Sosiyeti itunganya amafunguro yihuse yo mu bwoko bwa Fast Food, izwi ku izina rya KFC (Kentucky Fried Chicken), igiye kongera gufungura imiryango mu mujyi wa Kigali, nyuma y’igihe yari imaze idakora.
KFC yari isanzwe ikorera i Remera ku muhanda wa Prince House–Masaka, nyuma iza gufungwa bitewe nuko inyubako yari irimo yari igiye gusenywa kubera ibikorwa byo kubaka umuhanda.
Iyi sosiyeti ifite inkomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igiye kongera gufungura imiryango mu mujyi wa Kigali, ndetse kuri iyi nshuro izaba ifite amashami atatu.
Amakuru dukesha KT Press ni uko KFC iri kubaka inyubako izajya ikoreramo iherereye Kimironko ahahoze sitasiyo ya lisansi ya Engen, ahateganye na Simba Supermarket.
Iyi nyubako imaze igihe gito itangiye kubakwa izaba yarangiye mu gihe cy’amezi abiri ari imbere.
Ni mu gihe kandi KFC iteganya gufungura andi mashami abiri mu mujyi wa Kigali, ririmo irya Gikondo n’irindi rizaba muri Muhima. Aya mashami uko ari atatu azafungura mu bihe bimwe.
KFC aho ikorera hose ku Isi igira umwihariko w’inyubako ikoreramo, bikaba ari muri urwo rwego bahisemo kubaka inyubako yabo bwite no mu mujyi wa Kigali.





