sangiza abandi

Kigali: Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bashyigikiye kuboneza urubyaro ku bana

sangiza abandi

Mu gihe ubwiyongere bw’abangavu baterwa inda bakiri bato bukomeje kugaragara nk’ikibazo gikomeye mu muryango Nyarwanda, abajyanama b’ubuzima barasaba ingamba zihutirwa zo kuboneza urubyaro ku bangavu bakiri bato. 

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu mwaka wa 2023, abangavu bafite hagati y’imyaka 10 na 19 babyaye bari 19,406. Kandi mu mezi atandatu ya mbere ya 2024, abangavu batewe inda barenze ibihumbi 10, harimo na 50 bafite munsi y’imyaka 14.

Abajyanama b’ubuzima bashyigikiye ko urubyiruko kuva ku myaka 15 bahabwa amahirwe yo kuboneza urubyaro, kugira ngo bafashwe guhangana n’ingaruka z’iki kibazo mu buryo burambye.

Mbarubukeye Sylvestre, Umujyanama w’Ubuzima mu Karere ka Nyarugenge, asobanura ko gufasha abangavu kubona uburyo bwo kuboneza urubyaro ari ingirakamaro mu guhangana n’iki kibazo, ndetse ko ibi byabafasha kwirinda gusama mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye, bityo bikabaha amahirwe yo gukomeza amashuri no kwiteza imbere.

Agira ati “Iby’uko abana bakwemererwa kuboneza urubyaro nanjye nabishyigikira, kuko akenshi ubona abana batwara inda bagenda baba benshi.”

Abagize sosiyete sivile mu Rwanda barasaba Leta kwemera ko urubyiruko rufite imyaka 15 rwabona amahirwe yo kuboneza urubyaro. Umuryango Happy Family Rwanda, ukora mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, uhamagarira uru rubyiruko kugira uburenganzira bwo gufata ibyemezo ku buzima bwabo.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, na we aherutse gutangaza ko igihe kigeze ngo urubyiruko kuva ku myaka 15 bahabwe amahirwe yo kuboneza urubyaro, nk’imwe mu ngamba zo guhangana n’inda zitateganyijwe ziterwa abangavu.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]