Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali yatangaje ko mu minsi itanu hafashwe litiro zisaga ibihumbi 17 z’inzoga zitujuje ubuziranenge, ndetse na litiro 89 za Kanyanga, zose zikaba zamenwe.
Ni igikorwa Polisi y’u Rwanda yari imazemo iminsi kuva tariki ya 9-13 Gashyantare, hagamijwe gufata inzoga z’inkorano ndetse na Kanyanga, bafatanyije n’Ikigo gishinzwe ibiribwa (FDA), ndetse n’inzego zibanze zo mu Mirenge itandukanye y’Umujyi wa Kigali.
Polisi yatangaje ko abagera ku 189 bakora izi nzoga bafashwe, ndetse 11 muri bo bakaba bamaze gukorerwa ama dosiye bagashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Aba bakurikiranyweho ibyaha birimo guhimba ibyangombwa no gukoresha bimwe mu bikoresho bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage.
Abandi bafashwe baciwe amande y’ubuyobozi agenwa n’Umujyi wa Kigali, banihanangirizwa ko batagomba kongera gukora izi nzoga zitujuje ubuziranenge.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, avuga ko izi nzoga zitujuje ubuziranenge zigira ingaruka ku buzima bw’abaturage.
Ati “Abazinyweye hari ubwo zibica cyangwa abandi bakagira uburwayi buhoraho nko guhuma ndetse n’izindi ndwara zitandukanye kuko usanga zikorerwa ahantu hari umwanda.
Usanga zinakorwa mu bintu byakwangiza ubuzima bw’abaturage harimo amabuye, itabi, ibyitwa ‘melace’ biba byaragenewe kuribwa n’amatungo.”
Inzoga z’inkorano zifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje, ziri mu bituma ibyaha byiyongera kuko abenshi mu bazinywa ari bo bakunze kugaragara mu bikorwa bihungabanya umutekano.
Ibi birimo ubusinzi bukabije, gukubita no gukomeretsa rimwe na rimwe no kwicana, ndetse no guhungabanya ituze ry’abaturage.
Polisi y’u Rwanda kandi yatangaje ko izo nzoga zose zafashwe zamenewe mu ruhame nyuma yo gusobanurira abaturage ububi bwazo. Banibukijwe kandi ko bagomba gutanga amakuru ku bantu bazikora bagafatwa bagahanwa.
Yongeye kwihanangiriza abaturage bishora mu bikorwa byo gukora ibinyobwa bitujuje ubuzirange kubireka bagashaka ibindi bakora kuko bahagurikiwe, inihanangiriza abashinga izi nganda zo gukora izi nzoga kandi badafite ibyangomwa cyangwa ababihimba.










