Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Ishami ryayo rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) rikorera mu mujyi wa Kigali ryafatanye umugore udupfunyika 800 tw’urumogi acuruza.
Uwatawe muri yombi ni umugore w’imyaka 40 y’amavuko, wafashwe kuri uyu wa kane tariki ya 11 Ukukoza 2025.
Polisi ivuga ko uyu mugore yafatiwe mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi, biturutse ku makuru yatanzwe n’abarurage ko asanzwe acuruza urumogi.
Nyuma yo guhabwa amakuru, abapolisi basatse iwe, bamusangana udupfunyika 750 ku musego w’igitanda n’utundi 50 yari yahishe mu murima w’ibigori uri ku irembo.
Uyu mugore yemereye Polisi ko uru urumogi ari urwe kandi asanzwe arucuruza , gusa Polisi ivuga ko atigeze agaragaza aho arurangura.
Ubu afungiye kuri sitation ya Polisi ya Gisozi ndetse na dosiye ye yamaze gushyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB kugirango akurikiranweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali,CIP Wellars Gahonzire, yatangaje ko Polisi y’Igihugu ishimira ubufatanye bw’abaturage mu gutanga amakuru y’ahari ibi biyobyabwenge
Ati: “Polisi y’Igihugu ishimira abantu batanga amakuru uru rumogi rugafatwa rutarakwirakwizwa mu baturage.”
Avuga ko iki ari ikimenyetso gukomeye cy’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kurwanya ibiyobyabwenge no gutahura abanyabyaha.
Yibukije abaturarwanda gukomeza gutanga amakuru ku bantu bazwiho gucuruza ibibyabwenge kugirango bafatwe , ashimangira ko abakibikora itazabihanganira kuko amayeri yabo azwi.
“Uburyo bwose bakoresha bwaramenyekanye, ubu amayeri bari gukoresha yo gufata udukapu bagaheka kuri moto kandi harimo ibiyobyabwenge burazwi, ni mubireke mushake ibindi mukora bibateza imbere.
Yibukije abanyarwanda ko gucuruza ibiyobyabwenge atari umwuga wabakiza,asaba ababikora gushaka ibindi bakora
“Nta muntu wakize kuko acuruza ibiyobyabwenge, uretse gufatwa ugafungwa ubizima bwawe bukangirika.”
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.






