sangiza abandi

Kigali2025: Shampiyona y’Isi igiye gukomeza hakinwa isiganwa ryo mu muhanda

sangiza abandi

Ku wa Kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, Shampiyona y’Isi y’Amagare izakomeza ku munsi wayo wa gatanu, ubwo abakobwa batarengeje imyaka 23 bazaba basiganwa mu muhanda.

Bitandukanye n’iminsi ine ya mbere, aho abasiganwa basiganwaga n’igihe ibizwi nka Time Trial, kuri iyi nshuro abasiganwa bazatangira gusiganwa mu mihanda.

Ku munsi w’ejo hazasiganwa abakobwa batarengeje imyaka 23, aho bazakora intera y’ibilometero 119.3, bahagurukiye kuri KCC-KBC akaba ari naho bazasoreza.

Imihanda bazanyura nayo itandukanye n’iyo banyuze mu minsi ya mbere, aho bazahagurukira KCC – RDB ku Gishushu – MTN Nyarutarama – Mu kabuga ka Nyarutarama – Kuzenguruka kuri Golf – Kuri SOS – MINAGRI – KABC – RIB Kimihurura – Mediheal – Ku Kabindi bagaruka KCC.

Abakinnyi b’amakipe azasiganwa bazatangira kwerekanwa saa 11h50 kugeza 12h45, hanyuma saa 13h05 isiganwa nyirizina ritangire.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imihanda yo izafunga kuva saa 11h kugeza 16h30.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]