sangiza abandi

Kilimo Trust yashimiwe kugira uruhare mu iterambere ry’ubuhinzi bw’u Rwanda

sangiza abandi

Ikigo giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, Kilimo Trust, cyashimiwe uruhare cyagize mu guhindura no guteza imbere ubuhinzi mu gihe cy’imyaka 20 kimaze gitangiye gukorera mu Rwanda n’ahandi muri Afurika y’Uburasirazuba.

Ni ibyagarutsweho ku wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo ubwo Kilimo Trust yizihizaga imyaka 20 imaze itangiye gukora, mu birori byabereye Kigali Marriot Hotel.

Ni ibirori byitabiriwe n’abayobozi ba Leta, abafatanyabikorwa mu buhinzi, abikorera, abahagarariye abahinzi ndetse n’abandi bakurikirana iterambere ry’ubuhinzi.

Muri iyi myaka Kilimo Trust imaze, yubatse izina rikomeye mu guteza imbere ubuhinzi bwa kijyambere, guteza imbere isoko ry’ubuhinzi ridaheza kandi rihoraho mu bihugu bya Afurika yo mu Burasirazuba ikoreramo.

Ibi bihugu birimo u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, ndetse ikagira ibikorwa no mu Burundi, Sudani y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Ethiopia.

Kilimo Trust imaze kugera ku bahinzi barenga 791,000, ifasha kongera umusaruro no kubona amasoko meza. Yagize kandi uruhare mu guteza imbere no kunganira imishinga mito n’iciriritse (SMEs) igera ku 1,735, ibafasha kubona ubumenyi, ishoramari n’amahirwe yo kwagura ibikorwa byabo.

Uretse ibyo, Kilimo Trust yafashije mu gucuruza ibiribwa bingana na toni 664,000, byambuka imipaka bigera mu bihugu bitandukanye, bifite agaciro ka miliyoni 193 z’amadolari y’Amerika.

Kilimo Trust yatanze akazi ku basaga 13,000 ndetse yakira inkunga z’asaga miliyoni 63 z’amadolari, yaturutse mu nzego za Leta n’abikorera, hagamijwe guteza imbere umutekano w’ibiribwa, imibereho myiza y’abaturage, no kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu karere kose.

Kilimo yashimiwe uruhare yagize mu guteza imbere ubuhinzi

Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Dr. Olivier Kamana yashimye imyaka 20 Kilimo Trust imaze ndetse n’uburyo yakoranye n’u Rwanda mu guteza imbere ubuhinzi bujyanye n’icyerekezo cy’Igihugu.

Ati” Ibikorwa byanyu bijyana n’Icyerekezo 2050 na Gahunda y’Impinduramatwara mu buhinzi, PSTA 5. Ubufatanye nk’ubu ni ingenzi cyane mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kubika umusaruro no kongera kwihuza kw’amasoko.”

Umuyobozi w’Ikirenga wa Kilimo Trust, Dr. Birungi Korutaro, yavuze ko batangiye iki kigo mu 2005, ari igitekerezo cyoroshye, uyu munsi bakaba bamaze kugera ku rwego rwo kugira uruhare rufatika mu guteza imbere ubuhinzi mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Ati” Inkuru z’urubyiruko n’abagore biteje imbere zigaragaza umwihariko wa Kilimo Trust, no gukemura ibibazo byaho batuye bakoresheje ibisubisubizo byabo. gukemura ibibazo by’aho batuye hakoreshejwe ibisubizo byabo. Muri Rwanda gusa, hahanzwe imirimo 10,000 ku rubyiruko rukora ubuhinzi bwo ku rwego rwo hejuru, naho abahinzi 25,000 bungukira muri ibyo bikorwa.”

Umuyobozi wa Kilimo Trust Rwanda, Kabera Vianney yongeyeho ko Kilimo Trust izakomeza kwagura ibikorwa byayo, agaragaza ko yateje imbere ubucuruzi bwarenga miliyoni 194 z’amadorari ndetse bafite gahunda yo kugera ku bahinzi bato bagera muri miliyoni 1.4 mbere ya 2028.

Ikigo cya Kilimo Trust cyafashije mu guteza imbere ubuhinzi burengera ibidukikije, gufasha urubyiruko n’abagore kwihangira imirimo, gushyigikira ishoramari rihamye mu buhinzi, no gufasha abahinzi kubona amasoko meza kandi yizewe.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]

One Response

  1. Nukuri nahandi wasanga ubufasha mu bijyanye nubuhinzi bwa avoka ndetse nurusenda uretse kugana kilimo trust 🙏 umubyeyi wa Bose ntitoranya yakirana yombi bose