sangiza abandi

Kimenyi Yves na Miss Muyango mu rubanza rwo kwaka gatanya

sangiza abandi

Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine batangiye kuburana kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kanama 2026 ku bijyanye no gutandukana byemewe n’amategeko ‘gatanya’.

Aba bombi bitabye Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo mu rubanza rwamaze iminota mike cyane kandi rukaburanishwa mu muhezo.

Ibi bije nyuma y’iminsi bivugwa ko aba bombi batakibanye neza ndetse batakibana no mu nzu imwe.

Tariki 6 Mutarama 2024 nibwo Kimenyi Yves na Muyango Claudine bakoze ubukwe bwabereye ku Gisozi nyuma y’imyaka 5 bari bamaze bakundana kuko urukundo rwabo rwatangiye kuvugwa muri 2019.

Aba bombi bagiye gukora ubukwe n’ubundi bari basanzwe babana ndetse bafitanye n’umwana w’umuhungu witwa Kimenyi Miguel Yanis.

Kimenyi na Muyango bagiye gukundana no ku bana buri wese ari icyamamare ku giti cye ari nabyo byatumaga iby’urukundo rwabo rukurikiranirwa hafi na benshi.

Kimenyi Yves yabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru aho yakinaga nk’umuzamu ndetse yakiniye amakipe arimo Isonga FC, APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, AS Kigali n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Kimenyi yasezeye ku mugaragaro ku gukina umupira w’amaguru nyuma y’imvune ikomeye yagize y’igufwa rya ‘tibia’ mu Ukwakira 2023 ubwo yakiniraga AS Kigali.

Icyo gihe Kimenyi yagize imvune ikomeye nyuma yo kugongana na rutahizamu w’umunya-Nigeria Peter Agblevor wakiniraga Musanze FC icyo gihe.

Ku rundi ruhande, Muyango Claudine yamamaye ubwo yabaga Nyampinga uberwa n’amafoto (Miss Photogenic) muri 2019 byatumye, ariko akomeza kumenyekana kurushaho bitewe no gukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’indi mirimo akora irimo kuyobora ibirori (MC) ndetse yanabaye umunyamakuru kuri Televiziyo Isibo.

Kimenyi na Muyango bari gusaba gatanya mu mategeko
Kimenyi Yves yakiniye amakipe atandukanye nk’umuzamu
Miss Muyango ubwo yari muri Miss Rwanda muri 2019

Photos:

[fluentform id="3"]