sangiza abandi

Kirehe: Padiri Diregiteri yatawe muri yombi azira gusambanya umunyeshuri

sangiza abandi

Umupadiri uyobora Lycée de Rusumo yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umunyeshurikazi w’imyaka 15.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry  yemeje aya makuru avugwa ko uyu mu padiri yatawe muri yombi tariki ya 9 Ukwakira 2024.

Ati” Arakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wiga muri icyo cyigo cy’ishuri, kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje ngo hakorwe dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Dr Murangira Thierry avuga ko igihugu kitazigera cyihanganira ibyaha nk’ibi ndetse asaba abarezi kuzuza neza inshingano bafite.

Ati” Biragayitse cyane kuba umuntu w’umurezi yakekwaho icyaha nk’icyi cyo gusambanya umwana. Ibyaha nk’ibi ntabwo bizihanganirwa, uzabikora wese amenye ko amategeko azamuhana kandi bazirikane ko iki ari icyaha kidasaza.”

Uyu mu padiri aramutse ahamijwe n’iki cyaha yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 nanone kitarenze imyaka 25 nk’uko biteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusanjye.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]