sangiza abandi

Kuki hari abagore n’abakobwa baribwa cyane mu gihe cy’imihango abandi ntibaribwe?

sangiza abandi

Bamwe mu bagore n’abakobwa ntiboroherwa mu gihe bari mu mihango aho baribwa yewe bamwe bikaba bishobora gutuma bahagarika imirimo yabo. Ni mu gihe ku rundi ruhande hari abajya mu mihango ntibagire ikibazo na kimwe bagira bagakomeza gahunda zabo nk’uko bisanzwe.

Kuribwa mu gihe cy’imihango ni ikibazo gihuriweho n’abagore n’abakobwa batari bake aho ubushakashatsi bwerekana ko ku Isi 80% byabo baribwa muri ibyo bihe.

Kuba umugore cyangwa umukobwa yagira uburibwe mu gihe ari mu mihango biterwa n’impamvu zinyuranye zirimo imisemburo, igihe umuntu arimo, imibereho, imiterere ya nyababyeyi, imyaka ndetse hari n’abashobora kuribwa biturutse ku bisekuru byabo.

Umushakashatsi w’Umwongereza Dr. V.R. Pickles, yagaragaje ko abagore baribwa bikabije mu gihe cy’imihango ku rugero runini baba bafite igipimo cyo hejuru cyane cy’umusemburo wa Prostaglandine.

Umusemburo wa Prostaglandine ukorwa n’utunyangingo twa Endometrium, ugakorerwa muri nyababyeyi aho utangira gukorwa mu gihe imihango yegereje.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abantu baribwa cyane mu gihe cy’imihango, umubiri wabo uba ukora umusemburo mwinshi wa Prostaglandine.

Ibi bituma nyababyeyi yikanda cyane (uterine contractions) ngo isunike amaraso asohoke. Iyo yikanze cyane, imiyoboro ijyana  amaraso muri nyababyeyi irifunga by’agateganyo, bigatuma umwuka wa oxygen utagera mu mikaya ya nyababyeyi, akaba ari byo bitera uburibwe bwinshi.

Ikindi gituma habaho uburibwe bwinshi ni imiterere ya nyababyeyi. Bamwe  mu bagore cyangwa abakobwa nyababyeyi yabo iba ifite imiterere isanzwe banafite umuyoboro mugari utuma amaraso asohoka bitagoranye.

Abagore n’abakobwa bamwe bagira umuyoboro muto cyane w’inkondo ya nyababyeyi (cervix). Ibi bituma nyababyeyi ikoresha ingufu nyinshi ngo isunike amaraso anyure muri uwo muyoboro bigatera uburibwe.

Gusa bamwe baribwa cyane iyo bamaze kubyara uburibwe buragabanuka bitewe n’uko iyo umugore abyaye (ariko akabyara mu buryo busanzwe), uyu muyoboro uraguka, n’imikaya ikanyerera, bigatuma amaraso y’imihango atambuka mu  buryo bworoshye.

Kuribwa mu gihe cy’imihango bishobora kandi guterwa n’indwara zitandukanye zirimo  Endometriosis. Iyi  indwara ituma tumwe mu tunyangingo twakabaye dukurira muri nyababyeyi dukurira inyuma yayo bigatera uburibwe bukabije.

Bishobora kandi guterwa n’utubyimba tutari kanseri tuba turi kuri nyababyeyi, tukabangamira isohoka ry’amaraso mu gihe cy’imihango.

Abagore cyangwa abakobwa bashobora kuribwa mu gihe bari mu mihango bitewe n’uruherekane ruturuka mu miryango. Ubushakashatsi bwerekana ko niba umubyeyi wawe (mama) yararibwaga cyane mu gihe cy’imihango, umwana we w’umukobwa na we afite ibyago byinshi byo kuribwa.

Kuribwa cyane kandi bishobora guterwa n’imukorere y’ubwonko bw’umuntu. Hari abantu bafite ubushobozi bwo kwihanganira uburibwe bukabije aho usanga bahura n’uburibwe buke mu gihe abababara cyane usanga mu buzima busanzwe baba batabasha kwihanganira uburibwe bukabije.

Ubushakashatsi bwerekana ko 80% by’abagore n’abakobwa ku Isi baribwa mu gihe cy’imihango
Kuribwa mu nda mu gihe cy’imihango biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo n’imiterere ya nyababyeyi n’ikorwa ry’umusemburo wa Prostaglandine

Photos:

[fluentform id="3"]