sangiza abandi

Kuva kuri ‘Twegerane’ kugera kuri Bus z’amashanyarazi – Impinduka zifatika mu bwikorezi muri Kigali mu myaka 6 ishize

sangiza abandi

Ubwo mu 2019, Rwakazina Marie Chantal wari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yahabwaga inshingano zo kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, agasigira inshingano Busabizwa Parfait wari Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere ry’Ubukungu kuyobora Kigali, yamusigiye umukoro wo kunoza ibijyanye n’ubwikorezi bwari bwarabaye ikibazo gikomeye ku ba Nyamujyi .

Icyo gihe hari hashize imyaka itanu gusa , Umujyi wa Kigali wemeje ko ugomba guca imodoka zari zizwi nka Twegerane, hatangiye kuza Bus nini, zagombaga gutwara abantu bisanzuye nubwo hari ubwo baje kuzita ” shira umuteto ‘ kubera gutwara abantu benshi icya rimwe .

Muri Nzeri 2013, Icyo gihe ni bwo Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri RURA yatangije gahunda nshya yo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali , (Kigali Transportation Master Plan).

Icyo gihe nibwo Minibus zari zizwi nka “Twegerane” zatwaraga abantu 18, zakuwe mu mihanda minini ya Kigali, zijyanywa mu ntara.

Kuva icyo gihe hatangijwe amakoperative n’ibigo bitatu byari bifite amasezerano yo gukorera mu byerekezo bitandukanye (Zones), Kigali Bus Services (KBS), Royal Express, na RFTC, bitangira gutwara abantu bikoresheje Bus nini.

Hari hagamijwe kugabanya umuvundo, gukoresha bisi nini zitwara abantu benshi icyarimwe, no gushyira gahunda mu mikorere.

Nubwo ayo masosiyete yahawe uburyo bwo gutwara abantu mu buryo rusange mu Mujyi wa Kigali, nyamara ikibazo cyakomeje kuba ingumi kubera umubare munini w’abatondaga imirongo bakomeje gutegereza.

Usibye kumara umwanya munini bategereje imodoka, bamaraga umwanya munini bategereje ko ihaguruka kubera umushoferi wabanzaga gutegereza ko imodoka yuzura .

Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18 yabaye ku wa 27 na 28 Gashyantare 2023, Guverinoma yijeje kongera mu mihanda y’Umujyi wa Kigali imodoka zitwara abagenzi zisaga 300.

Ni icyemezo yafashwe muri gahunda yo gukemura ibibazo by’ingendo rusange byari bimaze iminsi byarabaye agatereranzamba, birimo ahanini no kumara umwanya munini abagenzi bategereje imodoka bigatuma batagera iyo bajya ku gihe.

Ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange byaguze imodoka zigera kuri 200 kuri nkunganire ya Leta .

Usibye kuzana izo Bus , haje izikoresha uburyo bw’amashanyarazi mu rwego rwo kubungabunga ikirere no kurwanya imyuka igihumanya.

Kuri ubu kubera Bus zabaye nyinshi, buri minota 10, Bus zihaguruka muri gare zerekeza mu byerekezo bitandukanye.

Moto zo muri Kigali zaravuguruwe

Ukoze igereranya mu mujyi wa Kigali, usanga umubare munini w’Abanya-Mujyi bajya ku kazi buri munsi, batega moto.

Muri Kamena 2023, mu nama yahuje ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, abamotari bawukoreramo, urwego ngenzuramikorere (RURA) na Polisi y’u Rwanda,  baganiriye ku ngingo zitandukanye harimo n’izirebwa abakora uyu mwuga wo gutwara abantu kuri moto.

Umuyobozi wa RURA, yavuze ko Koperative z’abamotari zagabanyijwe ziva kuri 41 zigirwa 5, ndetse banagenerwa umwambaro mushya ubaranga.

Kuva icyo gihe ibibazo byo gutwara abantu kuri Moto byakunze kugaragara byarakemutse , batangira urugendo rushya rugana ku gukoresha moto z’amashyarazi .

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bishyize imbere ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu rugamba rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere yoherezwayo .

Mu mpera za 2024 u Rwanda rwatangaje ko nta moto nshya ikoresha lisansi izongera kwandikwa ngo itware abagenzi mu Mujyi wa Kigali, hagamijwe guteza imbere izikoresha amashanyarazi.

Ibigo bigurisha moto z’amashanyarazi binafite sitasiyo ziyongera umuriro muri batiri za moto bikoresha ayo ku muyoboro mugari.

Kugeza muri Werurwe 2024, mu Rwanda habarurwaga moto z’amashanyarazi 4800 zirimo iza Ampersand, Spiro, e-Waka n’izindi.

Ikigo nka Spiro, gifite moto zikoresha amashanyarazi zirenga ibihumbi 20 muri Kenya, Rwanda, Togo na Bénin, yongera umuriro muri batiri ikoresheje amashanyarazi yo ku muyoboro mugari.

Taxi Voiture zigezweho

Kuva muri Kanama 2020, taxi (voiture) zitwara abagenzi zose zasabwe kugira imashini (telefone zigezweho zitwa smart phone), zibara igiciro cy’urugendo hashingiwe ku mubare w’ibirometero ikinyabiziga cyagenze.

Bwari uburyo bwo kujyana n’ikoranabuhanga no gutuma umuturage adahendwa n’urugendo.

Nyuma y’uwo mwaka, haje imodoka zitandukanye zikora mu buryo bwa Taxi voiture, zikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kubungabunga ikirere .

Ikigo gicuruza imodoka zikoresha amashanyarazi n’ibikoresho bijyana na zo, KABISA, umwaka ushize cyatangaje ko kigiye kwinjira mu biganiro n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro [RURA], bigamije kureba uko imodoka nto zitwara abantu zishaje [taxi voiture] zakurwa mu mihanda ba nyirazo bagatangira gukoresha iz’amashanyarazi.

Imihanda mishya yarubatswe indi iravugururwa

Mu myaka itandatu ishize, ibikorwaremezo byarubatswe muri Kigali, by’umwihariko imihanda yubatswe mishya n’imigendereno yarahanzwe, yatumye ihindura isura y’umujyi wa Kigali.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, butangaza ko buri mwaka, Umujyi wa Kigali wubaka ibilometero birenga 100.

Mu rwego rwo kugabanya umuvundo mu mihanda ya Kigali, hubatswe imihanda itandukanye .

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) ndetse iheruka gutangaza iteganya kubaka imihanda yagenewe abanyamaguru inyura mu kirere mu Mujyi wa Kigali, by’umwihariko ahambukira abantu benshi nka Nyabugogo na Nyanza ya Kicukiro.

Ubwo yari muri Sena , mu Kwakira umwaka ushize, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Gasore Jimmy, yabibwiye Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahamanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena ko bateganya kubaka imihanda yo mu kirere igenewe abanyamaguru mu rwego rwo kugabanya umuvundo.

Ati ” Hari aho bigera abambuka bakaba benshi cyane, nka Nyabugogo, n’i Nyanza kuri Gare, ibirango birahari, ni benshi kandi bitwaza ubwo bwinshi bakavuga bati nitujyamo barahagarara. Biriya biba biduha ubutumwa buvuga ngo urwego byarurenze, tugomba gushaka indi nzira, ku buryo twagira inzira zinyura hejuru hariya ni zo ziba zisigaye.”

Iyi Minisiteri ivuga ko mu Mujyi wa Kigali hari umushinga wo kuvugurura amasangano atatu y’imihanda uzatwara amafaranga y’u Rwanda miliyari 140.

Amasangano azubakwa mu buryo bugezweho ni Gishushu, Chez Lando na Sonatubes.

Usibye ayo masangano, muri uku kwezi kwa Gashyantare, haratangira imirimo yo kubaka umuhanda Prince House Masaka .

Umujyi wa Kigali ugaragaza iterambere ryihuse mu bijyanye n’ubwikorezi ndetse harateganywa umushinga wo kubaka umuhanda w’utumodoka duca mu kirere ( Cable cabs).

Bus za twegeranye zakuwe muri Kigali mu rwego rwo kuvugurura ubwikorezi
Imihanda igenewe abanyamaguru nayo bagiye kubakwa
Umuhanda Prince House -Masaka , ugiye kuvugururwa
Abantu ubu ntibakimara umwanya munini bategereje bus
Taxi voiture zikoresha amashanyarazi zongewe mu mihanda ya Kigali
Moto z’amashanyarazi ziri guhindura ubwikorezi bwo mu Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]