sangiza abandi

Labophar Ltd ikora imiti mu Rwanda yasinye amasezerano na Philex iyikora muri Qatar

sangiza abandi

Ikigo Nyarwanda gikora imiti, Labophar Ltd, cyasinyanye amasezerano n’Ikigo Philex gikora imiti n’ibikoresho byo kwa muganga muri Qatar.

Ayo masezerano yasinyiwe i Doha muri Qatar, ku cyumweru tariki ya 17 Kanama 2025, yasinywe hagati y’umuyobozi mukuru wa Labophar Ltd, Pascal Gatete na Waseem Hamad uyobora Philex.

Ni amasezerano agamije kwagura imikoranire mu kugeza imiti itandukanye mu Rwanda.

Labophar Ltd yatangiye gukora imiti mu 1983, ifite intego yo gufasha u Rwanda na Afurika kwihaza ku miti ihendutse kandi ifite ubuziranenge.

Muri Mata 2024, Labophar Ltd yagenzurwaga na Leta y’u Rwanda, yaguzwe na Depot Pharmaceutique et Materiel Medical Kalisimbi (DPMMK) Ltd.

Usibye ayo amasezerano, ikigo gishinzwe Kugura no Gukwirakwiza imiti mu Rwanda (RMS) na cyo cyasinyanye amasezerano n’iki kigo Philex gikora imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi muri Qatar.

Ni amaserano yasinywe hagamijwe kwagura amahirwe yo kugeza imiti y’ingenzi mu Rwanda, harimo ivura kanseri n’indwara z’umutima n’umuvuduko w’amaraso

Umuhango wo gushyira umukono ku masezerano witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara.

Philex ni uruganda rw’imiti rukorana n’ibihugu bitandukanye rufite icyicaro gikuru mu cyanya cyahariwe inganda cya Salalah giherereye muri Leta ya Oman.

Urwo ruganda rukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gutunganya imiti inyuranye irimo n’ikoreshwa mu buvuzi bw’indwara ya kanseri ndetse n’indwara zinyuranye z’umutima n’umuvuduko w’amaraso.

Ikigo cyarwo kiri mu bigo mpuzamahanga bikora imiti yizewe kandi ipfunyitse kinyamwuga, kandi cyiyemeje gukora imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi bihendutse mu Karere mu rwego rwo guharanira kunoza imibereho y’abaturage. 

Photos:

[fluentform id="3"]