Umuraperi ukomoka muri Amerika uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Devaughn Moore uzwi nka Lecrae, yahembuye imitima y’Abanyarwanda mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali ku mugoroba wo ku wa gatanu.
Uyu muraperi wibitseho ibikombe bine bya ‘Grammy Awards’ yataramiye mu Rwanda mu rugendo arimo rwo gusangiza Isi, album aherutse gusohora yise Reconstruction World Tour’.
Ni igitaramo cyataramyemo n’abandi bahanzi baririmba injyana yo kuramya no guhimbaza Imana barimo Chryso Ndasingwa n’umukunzi we Sharon Gatete bitegura kurushinga.
Lecrae ufite izina rikomeye muri Amerika yageze ku ruririmbiro ku isaha ya 9:30, yinjiriye mu ndirimbo ‘Over the top’ ndetse aririmba n’izindi ziri kuri iyi album ye nshya zirimo “Break for Break,” “Church Clothes,” “Jireh,” na “I’ll Let You Know’ n’izindi.
Uyu muraperi yarushijeho kwishimirwa n’abitabiriye iki gitaramo kimurika indirimbo zigize album ye nshya, kuko buri nyuma y’indirimbo yafataga umwanyo wo kuyivugaho no kuyitangaho ubutumwa.
Muri iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi baturutse mu bihugu birimo u Rwanda, Kenya, na Uganda, Lacrae yasobanuriye iyi mbaga impamvu yahisemo kwita album ye ‘Reconstruction’ ndetse abasangiza ubuhamya bw’ubuzima bwe n’uko Imana yamuhinduriye ubuzima.
Mbere yo gutaramira Abanyarwanda, uyu muraperi yabanje gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, yunamira imibiri y’inzirakarengane ziharuhukiye anagenera ubutumwa u Rwanda.
Yagize ati” Biragoye kubona icyo mvuga nyuma y’ibyo nabonye. U Rwanda ni igihugu cyiza, gifite abantu beza, n’amateka akomeye kandi akora ku mutima.”
Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo barimo n’umuhanzi Gaby Kamanzi yabwiye The New Times ko yanyuzwe n’iki gitaramo ndetse akorwa ku mutima n’indirimbo z’uyu munyamerika zifite ubutumwa bukomeye.
Ati” Igitaramo cyari cyiza cyane, ariko icyanyuze cyane ni uko Lecrae ataririmba gusa, ahubwo yigisha ijambo ry’Imana. Hagati ya buri ndirimbo yigishaga ijambo ry’Imana ndetse buri ndirimbo yari ifite ubutumwa. Numvise rwose ko atari umuraperi gusa ahubwo avuga ubutumwa. Byankoze ku mutima, ndifuza ko yazagaruka.”






