sangiza abandi

Leta yashoye miliyari 70 Frw mu kwimura abaturage baturiye ahazubakwa urugomero rwa Nyabarongo II

sangiza abandi

Guverinoma y’u Rwanda yateguye ko izashora miliyari 70 Frw muri gahunda yo kwimura abaturage ahazaba hagiye kubakwa urugomero rwa Nyabarongo II.

Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo gishinzwe Ibikorwaremezo byo gukwirakwiza Umuriro w’Amashyanyarazi, Energy Development Corporation Ltd (EDCL), Felix Gakuba yabwiye The New Times ko abaturage bari batuye ahazubakwa uru rugomero batangiye kwimurwa no guhabwa ingurane.

Yagize ati “Ku baturage bazagirwaho ingaruka n’ikiyaga cy’urugomero, imitungo yabo n’imibereho yabo biri gukusanyirizwa amakuru. Bazimurirwa mu midugudu igezweho izubakwa hafi y’aho bari basanzwe batuye kandi bahabwe ibikorwa remezo byose by’ibanze birimo amashuri n’ibigo nderabuzima.”

Nubwo aba baturage bazimurwa ariko bazakomeza kubona inyungu zijyanye n’ubukungu, nko guhabwa imirimo, kungukira ku bukerarugendo buzajya buhakorerwa, kubona amazi yo kuhira imyaka mu buryo buboroheye n’ibindi.

Ingo zibarirwa mu 3,400 nizo zizimurwa ahazaba hari gutunganyirizwa uru rugomero, ndetse biteganyijwe ko kurutunganya bizatanga imirimo ku baturage bagera ku 1,000.

Imirimo yo kurwubaka muri rusange izatwara izatwara asaga miliyari 320 Frw, hatabariwemo aya mafaranga yo kwimura abaturage.

Muri rusanjye biteganyijwe ko uru rugomero ruzaba rufite ubuso bwa kilometero kare 30, rukazaba rufite ubushobozi bwo kubika amazi y’ikiyaga angana na metero kibe miliyari 800.

Uru rugomero ruzaba rufite ubujyakuzimu bwa kilometero 59, ruzajya rutanga amashanyarazi angana na 43.5MW. Birenze ibyo kandi ruzanafasha mu kuhira hegitari 20,000, guteza imbere uburobyi n’ibindi bikorwa by’ubukungu.

Urukuta rwarwo ruri kubakwa hagati y’Akarere ka Kamonyi mu Murenge wa Ngamba n’Akarere ka Gakenke mu Murenge wa Muhondo.

Felix Gakuba avuga ko ibikorwa byo gutunganya uru rugomero bizajya bikorwa gahoro gahoro mu gihe cy’imvura, ku buryo bitazateza ikibazo cy’amazi make.

Yavuze kandi ko bazakomeza gukorana n’ikigo gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli mu Rwanda, kugirango hajye hakorwa isuzuma ry’uko nta baturage bari gucukura mu buryo butemewe n’amategeko.

Photos:

[fluentform id="3"]