Uyu munsi tariki 24 Ugushyingo 2026 mu Uturere 27 two mu Ntara 4 z’igihugu, tugiye kubona ba Meya bashya n’ababungirije.
Ni mu matora y’abagize za Biro z’Inama Njyanama n’abagize Komite Nyobozi z’Uturere, agiye kubera mu Ntara enye z’Igihugu.
Komite Nyobozi y’Urwego rw’Akarere iba igizwe n’Umuyoboi w’Akarere (Meya), Umuyobozi w’Akarere Wungirijwe Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abatutage.
Ni mu gihe Biro y’Inama Njyanama y’Akarere igizwe na Perezida, Visi Perezida n’Umunyamabanga.
Abayobozi b’uturere icyenda ni bo bongeye gutorerwa kujya mu Nama Njyanama z’uturere bayoboraga, bibaha amahirwe yo kongera kwiyamamariza kuyobora utwo turere mu matora agiye kuba.
Aba ni Mukandayisenga Vestine wa Gakenke, Muzungu Gerald wa Karongi, Hategekimana Fred wa Kayonza, Rangira Bruno wa Kirehe, Niyonagira Nathalie wa Ngoma, Mupenzi Narcisse wa Nyamasheke, Mulindwa Prosper wa Rubavu, Sindayiheba Phanuel wa Rusizi na Kakooza Henry wa Nyagatare.
Batoranyijwe mu bajyanama rusange umunani batowe mu turere 27 tugize Intara enye z’u Rwanda, biyongera kuri batanu bahagarariye abagore bari bamaze gutorwa, mu rwego rwo kuzuza Inama Njyanama z’uturere.
Mbere y’amatora nyirizina habanza kubaho Umuhango w’irahira ry’abajyanama b’Akarere niwo ubanziriza amatora. Hirya no hino mu gihugu wabaye, uyoborwa n’Urukiko rwisumbuye.































































