sangiza abandi

Uturere 27 twabonye Abayobozi: Uko amatora yagenze

sangiza abandi

Uyu munsi tariki 24 Ugushyingo 2026 mu  Uturere 27 two mu Ntara 4 z’igihugu, tugiye kubona ba Meya bashya n’ababungirije.

Ni mu matora y’abagize za Biro z’Inama Njyanama n’abagize Komite Nyobozi z’Uturere, agiye kubera mu Ntara enye z’Igihugu.

Komite Nyobozi y’Urwego rw’Akarere iba igizwe n’Umuyoboi w’Akarere (Meya), Umuyobozi w’Akarere Wungirijwe Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abatutage.

Ni mu gihe Biro y’Inama Njyanama y’Akarere igizwe na Perezida, Visi Perezida n’Umunyamabanga.

Abayobozi b’uturere icyenda ni bo bongeye gutorerwa kujya mu Nama Njyanama z’uturere bayoboraga, bibaha amahirwe yo kongera kwiyamamariza kuyobora utwo turere mu matora agiye kuba.

Aba ni Mukandayisenga Vestine wa Gakenke, Muzungu Gerald wa Karongi, Hategekimana Fred wa Kayonza, Rangira Bruno wa Kirehe, Niyonagira Nathalie wa Ngoma, Mupenzi Narcisse wa Nyamasheke, Mulindwa Prosper wa Rubavu, Sindayiheba Phanuel wa Rusizi na Kakooza Henry wa Nyagatare.

Batoranyijwe mu bajyanama rusange umunani batowe mu turere 27 tugize Intara enye z’u Rwanda, biyongera kuri batanu bahagarariye abagore bari bamaze gutorwa, mu rwego rwo kuzuza Inama Njyanama z’uturere.

Mbere y’amatora nyirizina habanza kubaho Umuhango w’irahira ry’abajyanama b’Akarere niwo ubanziriza amatora. Hirya no hino mu gihugu wabaye, uyoborwa n’Urukiko rwisumbuye.

Photos:

Live Updates
1 hour ago

🔴Uturere twose 27 twabonye Abayobozi

Uturere twose tugize Intara enye uko ari 27 twabonye Abayobozi bagiye kuyobora manda y'imyaka itanu ikurikira.

Hatowe Abameya n'Abayobozi babiri bamwungirije ndetse na Biro z’Inama Njyanama z'Uturere.

Mu Bayobozi b'Uturere batowe harimo icyenda bari basanzwe bayoboye uturere bongeye kugirirwa icyizere barimo; Mukandayisenga Vestine wa Gakenke, Muzungu Gerald wa Karongi, Hategekimana Fred wa Kayonza, Rangira Bruno wa Kirehe, Niyonagira Nathalie wa Ngoma, Mupenzi Narcisse wa Nyamasheke, Mulindwa Prosper wa Rubavu, Sindayiheba Phanuel wa Rusizi na Kakooza Henry wa Nyagatare.

Komite Nyobozi y’Akarere ishinzwe gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Inama Njyanama.
Abagize Komite Nyobozi bafite inshingano zo kubungabunga umutekano, guteza imbere ubukungu, imibereho myiza y’abaturage no gukemura ibibazo byabo.

Buri mezi atandatu, abagize Komite Nyobozi bagomba gutanga raporo y’ibikorwa byabo imbere y’Inama Njyanama.

2 hours ago

🔴Gisagara yabonye Meya Mushya

Ntihinyurwa Joseph yatorewe kuba Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara muri manda y'imyaka itanu.

Ntihinyurwa Joseph yari asanzwe ayobora Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru.

Uwingabire Jeannette atorewe kuba Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage naho Gato Sylvain atorewe kuba Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe Ubukungu.

2 hours ago

🔴Niyibizi Ildephonse atorewe kuba Meya wa Burera

Niyibizi Ildephonse atorewe kuyobora Akarere ka Burera mu myaka itanu iri imbere.

Niyibizi w’imyaka 37 afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no gucunga Imishinga.

Yari asanzwe ari Umukozi w’Ishuri rya MIPC mu Karere ka Musanze ushinzwe Ingengo y’Imari n’Igenamigambi.

Muri ako Karere, Mwambutsa Amani Wilson yatorewe kuba umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage.

2 hours ago

🔴Nyamagabe hatowe Meya Mushya

Habimana Thadée yatorewe kuyobora Akarere ka Nyamagabe akaba yari asanzwe ari Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu muri aka karere

2 hours ago

🔴Mutwara Ezra Gahiga ni we Meya wa Bugesera

Mutwara Ezra Gahiga yatorewe kuba Umuyobozi mushya w'Akarere ka Bugesera. Asimbuye Mutabazi Richard wari umaze imyaka 10 ayobora aka karere.

Mpayimana Protais, yatorewe kuba Umuyobozi w'aka Karere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, mu gihe Tusiime Mukandori Grace, yatorewe muba Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage

2 hours ago

🔴Gicumbi yabonye undi Meya

HATEGEKIMANA Vincent yatorewe kuba Umuyobozi mushya w'Akarere ka Gicumbi, asimbuye Nzabonimpa Emmanuel.

UWERA Parfaite yatorewe kuba Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, mu gihe MBONYITWARI Jean Marie Vianney yatorewe kuba Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage.

Showing 6 of 35 updates
View All Updates (35)
[fluentform id="3"]