Madamu Jeannette Kagame yashimiye uburyo ishuri rya Kepler College rifasha urubyiruko rw’u Rwanda n’abandi Banyafurika kubona ubumenyi bujyanye n’igihe tugezemo, ndetse budaheza uwariwe wese.
Ni ibyo yagarutseho mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku bagera kuri 293, barangije amasomo mu ishuri rya Kepler College, wabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Ugushyingo 2025, muri Kigali Convention Center.
Mu ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yatangiye ashimira umuyobozi w’Icyubahiro wa Kepler College, Madamu Monica Geingos, umugore w’uwahoze ari Perezida wa Namibia, Hange Geingos, witabye Imana muri 2024.
Ati “Buri gihe twishimira kongera kukwakira mu gihugu cyacu, mu buryo ubwo ari bwo bwose butuma wongera kugaruka.”
Yakomeje avuga ko umunsi nk’uyu utagenewe gusa kwishimira abasoje amasomo, ahubwo ari n’umwanya wo kuzirikana intumbero y’u Rwanda mu kugira uburezi buhamye kandi bufite ireme.
Yagaragaje ko igihugu cyageze kuri byinshi mu myaka ishize mu guteza imbere uburezi kuri buri mwana wese, hatitawe ku ho akomoka cyangwa imiterere ye.
Madamu Jeannette Kagame yashimiye Kepler College uburyo yubatse uburyo bwihariye bwo kwigisha bujyanye n’igihe, ndetse ikaba itegura abanyeshuri bafite ubumenyi n’imyumvire ijyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo haba mu gihugu no hanze yacyo.
Ati” Ibyo twakira muri Kepler College ni ibintu by’agaciro cyane. Ni kaminuza ifite intego mu buryo itegura gahunda z’amasomo yayo, ikanigisha kandi igashishikariza abanyeshuri kugira ubumenyi n’imyitwarire bibafasha guhaza ibyo Isi ikeneye, haba mu mirimo, mu muryango, hano mu gihugu cyangwa mu mahanga, uyu munsi cyangwa mu bihe bizaza.”
Yavuze kandi ko ari ibyo kwishimira kuba abize muri Kepler babasha kubona akazi mu gihe gito nyuma yo kurangiza amasomo yabo.
Ati” Biranejeje kuba benshi muri mwe muhita mubona akazi mu gihe cy’umwaka, murangije amasomo. Iyi ntabwo ari inkuru y’abarangiza amasomo bose ku Isi. Ni gihamya ko uburezi butangwa hagendewe ku bikenewe ku isoko ry’umurimo, bikora.”
Madamu Kagame yashimye by’umwihariko uburyo Kepler College yatekereje ku banyeshuri bose, harimo n’abafite ubumuga n’impunzi.
Ati” Nakozwe ku mutima n’uko Kepler yageze no ku bantu basanzwe batitabwaho muri gahunda z’uburezi, abantu bakunze kwibagirana mu mashuri no mu buzima bwa buri munsi barimo impunzi n’abafite ubumuga.”
Yatanze urugero ku buzima bwe bwo kwiga hanze y’igihugu mu bihe bigoye, agaragaza uko kwiga nk’impunzi ari urugendo rugoye.
Yashoje asaba abarangije amasomo gukoresha neza ubumenyi bahawe, bagakoresha impano zabo mu guteza imbere igihugu cyabo n’Isi muri rusange.
Ati” Mushimire ibyo mwahawe mubiha n’abandi. Musangize ibyo mushoboye, usangize umwanya wawe, usangize ubushobozi bwawe, usangize impano zawe, kugira ngo ibyo utanze bifashe abandi gutera imbere.”
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yashimiye abanyeshuri barangije amasomo muri Kepler College, ku bw’umuhate wabaranze bakaba babashije kusa neza ikivi batangiye.
Umuyobozi w’Icyubahiro wa Kepler College, Monica Geingos, yibukije abarangije amasomo uyu munsi ko ubumenyi n’ubumenyingiro bahawe ari ubwo gukoresha bakemura ibibazo byugarije Afurika ndetse abasaba kwigirira icyizere no kuba umusemburo w’impinduka.
Ati “Icyizere kibageza kuri byinshi, haba mu byo muzakora mu nshingano muzahabwa ndetse gituma muba abayobozi beza.”
Umuyobozi wa Kepler College, Prof. Baylie Damtie Yeshita, nawe yashimangiye ko intego nyamukuru za Kepler College ari ugutanga ubumenyi ku rubyiruko rwa Afurika, hagamijwe gusubiza ibibazo byugarije Sosiyete.
Ati “Kepler College yahawe ubuzima gatozi mu 2022, dufite icyerekezo cyo kongerera ubushobozi abato kugira ngo babashe kubona ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo binyuze mu kwiga bashyira mu bikorwa ibyo biga. Abanyeshuri bacu biga bakora.”
Mu banyeshuri 293 bahawe impamyabumenyi, 51.2% ni abahungu mu gihe 48.8% ari abakobwa. Bose hamwe harimo abaturuka mu Rwanda, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya Erithrea na Gabon.















