sangiza abandi

Maj Gen Vincent Nyakarundi yahaye umukoro ba ofisiye barangije amasomo y’imiyoborere y’Ingabo

sangiza abandi

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasabye ba ofisiye baranije amasomo ajyanye n’imiyoborere y’ingabo n’izindi nshingano zo mu biro ,Junior Command and Staff Course, kubyaza umusaruro amasomo bahawe , bahanira kugira igisirikare gikomeye kandi kigendera ku kuri.

Ni ubutummwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2025,  ubwo yari mu muhango wo gusoza amasomo ajyanye n’imiyoborere y’ingabo n’izindi nshingano zo mu biro ,Junior Command and Staff Course, mu karere ka Musanze.

Abasoje aya masomo ni abofisiye 75 barimo 71 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), babiri ba Polisi y’u Rwanda (RNP), na babiri b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) bagize Icyiciro cya 25.

Aya masomo yari amaze ibyumweru 22 abera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, mu Karere ka Musanze.

Uyu muhango wo gusoza amasomo witabiriwe n’abasirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda, abafasha, ababyeyi, inshuti n’abavandimwe b’abasoje amasomo, abayobozi b’amadini n’abayobozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, wavuze mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yashimiye abasoje amasomo ku ntsinzi ikomeye bagezeho, ababwira ko amasomo bize yabateguye kuba abayobozi bashoboye, bagira uruhare mu guhanga ibisubizo, bafite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bishya, kandi bazana imbaraga nshya n’ibitekerezo bishya mu ngabo.

Yabasabye gukomeza gukora mu buryo bwihuse, kongera ubushobozi n’ubunyamwuga bikenewe kugira ngo babashe gutsinda umwanzi uwo ari we wese.

Maj Gen Nyakarundi yasabye abasoje amasomo kwitegura kuzahangana n’ibibazo bibategereje.

Yagize ati” Tugomba kubaka Ingabo n’Igihugu twese twifuza kandi kidukwiye, tugomba guharanira kubaka igisirikare gishingiye ku kuri, ku kubazwa inshingano no ku kwitangira igihugu. Mugomba gutekereza kure kugira ngo mubashe kubyaza umusaruro amahirwe ahari, no  guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bigaragara hirya no hino.”

Yabibukije kandi ko nubwo basoje amasomo, bafite inshingano ikomeye yo gukomeza guteza imbere impinduka nziza no gukomeza kurangwa n’indangagaciro zo gukunda igihugu, ubunyangamugayo n’ubwitange muri ibi bihe Isi yugarijwe n’ibibazo by’umutekano.

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yashimye abasoje amasomo ku murava, imyitwarire myiza n’ubufatanye bagaragaje mu gihe cy’amasomo y’ibyumweru 22.

 Yabasabye gukomeza uwo muco wo gukora cyane, kurangwa n’ikinyabupfura n’ubunyamwuga mu nshingano zabo zibategereje, kandi bagakomeza umuhate n’ubwitange bagaragaje mu gihe cy’amasomo.

Aya masomo yahaye ba ofisiye ubumenyi bw’ingenzi, ubumenyingiro n’ubushobozi bikenewe kugira ngo bitware neza nk’abayobozi b’ingabo n’abakora mu biro mu bibazo by’umutekano bikomeje guhindagurika. Aya masomo kandi yabafashije kwagura imyumvire no kongera ubushobozi mu miyoborere n’imicungire  y’inzego z’umutekano.

Photos:

Photos: MOD

[fluentform id="3"]