Ibi Yolande Makolo yabitangaje asubiza ubutumwa Muyaya yanyujije kurubuga rwa X, aho yavuze ko ibitero byose byagabwe ku Banyamulenge muri Minembwe byagabwe na M23 ifatanyije n’u Rwanda.
Makolo yagaragaje ko imvugo za Muyaya ari amayeri yo gushaka kwegeka ibyaha bya FARDC kuri M23.
Yagize ati “Gushinja abandi ibyo mukora aho uwakoze ibyaha abyegeka ku wabikorewe. ubusanzwe bikoreshwa mu gushishikariza abantu ubugizi bwa nabi cyangwa Jenoside. Ugoreka ukuri kugira ngo uwagabye igitero umugaragaze nk’uwirwanagaho arwanya abamusagariye hanyuma abagomba kubiryozwa bahinduke.”
Hashize igihe Abanyamulenge cyane cyane abatuye mu bice bya Minembwe n’ibihakikije batabaza ko ibitero by’Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’imitwe bafatanyije byibasiye bikomeje kwica abasivili no kwangiza imitungo yabo
Abanyamulenge baherereye mu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo bahereye mu bice bya Minembwe, Fizi, Uvira n’Itombwe nibo bugarijwe n’ibi bitero FARDC ifatanyamo na Wazalendo, FDLR n’Ingabo z’u Burundi.
Mu minsi ishize, hatangajwe ko FARDC yakoresheje indege zitagira abapilote (drones) mu kurasa mu duce dutuwe n’Abanyamulenge i Minembwe aho ibitero byishe abasivili ndetse n’amatungo (inka) menshi ndetse bikanngiza imitungo yabo.
Ku ruhande rwa leta y’u Rwanda igaragaza ipfundo ry’ibibazo byo muri Congo ari umutwe wa FDLR wamaze kwinjizwa muri FARDC ndetse rugaragaza ko mu gihe RDC izaba yaranduye uyu mutwe ukomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere ari bwo amahoro azahinda.





