sangiza abandi

Michelle Yeoh wakinanye filime na Jackie Chan yasuye u Rwanda

sangiza abandi

Michelle Yeoh wamamaye muri sinema ku rwego mpuzamahanga ari mu biruhuko mu Rwanda aho yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye ku Gisozi, ndetse asura n’Ingagi muri Pariki y’Ibirunga.

Uyu mukinnyikazi yamamaye muri filime zirimo; Guardians of the Galaxy, Police Story yahuriyemo na Jackie Chan,  Tai chi Master, Kung Fu Panda, Yes, Madam, Tomorrow Never Dies ndetse na Everything Everywhere All At Once yamuhesheje igihembo cya Oscar mu mwaka w’i 2023.

Michelle Yeoh uri mu Rwanda ku wa kabiri, tariki 2 Nzeri 2025 yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, ndetse nyuma yaho mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu asura Ingagi muri Pariki y’Ibirunga mu Karere ka Musanze.

Uyu mukinnyi wa Filime wakinanye na bamwe mu bakomeye ku Isi barimo Jackie Chan yifashishije urubuga rwa Instagram yahishuye ko yishimiye bikomeye  kugera mu Rwanda.

Ati “Nageze mu gihugu cyiza cy’u Rwanda, mpita njya ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kwibuka no kwiga uko abantu bagaragaje kwihangana, ubumwe ndetse no gukomeza imbere mu nzira yo kubabarira no kugira ineza.”

Ntabwo ibyishimo bye byagarukiye aho kuko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ubwo yasuraga ingagi zo mu birunga yongeye kwifashisha urukuta rwe rwa Instagram maze asangiza abamukurikirana barenga miliyoni 2 ubutumwa bwerekana ko yishimiye gusura ingagi  zo mu Rwanda.

Ati  “Ni njyewe uri aha!! Yooo! Yooo! Yooo! Murakoze Rwanda. Ni mu gitondo cyiza cyane nagiranye n’umuryango w’Ingagi uyobowe na Big Ben (ingagi nkuru y’umugabo). Nifashe amashusho igihe yahindukiraga ikanyura hafi yanjye. Byari ibintu bitangaje cyane.”

Mu busanzwe uyu mutegarugori w’icyatwa muri sinema ku rwego mpuzamahanga yabonye izuba tariki 6 Kanama 1962, avukira mu rusisiro rwa Ipoh ho mu gihugu cya Maleziya, mu mwaka w’i 1983, afite imyaka 20 y’amavuko.

Yaje kwegukana ikamba rya Nyampinga w’Igihugu cya Maleziya, ndetse muri uwo mwaka yaserukiye igihugu cya Maleziya mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi 1983, icyo gihe ryabereye mu Bwongereza maze aza gusoza irushanwa ari ku mwanya wa 18.

Yeoh yagaragaye bwa mbere mu mashusho ya filime ubwo yamamazaga amasaha ya Guy Laroche afatanyije na Jackie Chan, nyuma yaho yaje kubengukwa n’Inzu zitandukanye zitegura ama filimi muri Hong Kong, aho ku ikubitiro yashinyishijwe n’inzu itunganya ama filime ya D&B Films.

Filime ya mbere yamumenyekanishije ni iyitwa Yes Madam yakinnyemo nk’umukinnyi w’imena, aho hari mu1985.

Mu mwaka w’i1987  uyu mutegarugori yaje kurushinga n’umugabo we wa mbere Dickson Poon gusa urugo rwabo ruramba nk’umuriro w’amashara, bidatinze mu 1992 bahana gatanya buri umwe anyura ize nzira.

Uyu mutegarugori w’imyaka 63 y’amavuko kuri uyu munsi nta mwana agira ndetse avugako kuba atabasha kubyara aricyo cyamutandukanyije n’umugabo we wa mbere.

Tariki ya 26 Nyakanga 2004, Yeoh yambitswe impeta y’urukundo n’umuherwe Jean Todt bari bari bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, tariki 27 Nyakanga 2023 bakora ubukwe, ndetse batuye mu mujyi wa Geneva mu gihugu cy’u Busuwisi.

Photos:

[fluentform id="3"]