sangiza abandi

Micomyiza yasabye urukiko gutesha agaciro raporo y’inyandiko zasemuwe

sangiza abandi

Umunyarwanda Jean Paul Micomyiza woherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Sweden nyuma yo gusaba urukiko ko dosiye yari mu rurimi rwo mu gihugu cya Sweden yashyirwa mu kinyarwanda bigakorwa, noneho ubu yasabye urukiko ko iyo dosiye itahabwa agaciro.

Jean Paul Micomyiza uregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi  bikekwa ko yabikoreye mu karere ka Huye agahungira mu gihugu cya Sweden akaza koherezwa kuburanira mu Rwanda yoherejwe na kiriya gihugu, we aburana abihakana akavuga ko nta byaha yakoze.

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gutumiza umuhanga mu gusemura indimi wanagize uruhare mugusemura dosiye ya Jean Paul Micomyiza uregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside akaba yaroherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Sweden aho iriya dosiye yari mu rurimi rwo mu gihugu cya Sweden maze.

Jean Paul Micomyiza alias ‘Mico’ yari yarasabye urukiko ko yasemurirwa mu rurimi rwo  mu kinyarwanda kuko yamufasha mu kwiregura kwe gusa mu rukiko  Jean Paul Micomyiza  ntiyanyuzwe n’uko uriya musemuzi yabisobanuye.

Mu rukiko inteko y’abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko ikinjira yabanje kwakira uriya muhanga muby’indimi witwa Jean Marie Vianney Magirirane akaba afite imyaka  42 atuye mu mujyi wa Kigali ari naho akorera,maze abanza kurahirira imbere y’urukiko ko agomba gukora umuriro ashinzwe neza atabikora uko bikwiye akabihanirwa n’amategeko.

Magirirane yabwiye urukiko ko afite kompanyi isanzwe isemura indimi aho  yakiriye paji 26 azishyikirijwe n’urukiko rw’ikirenga zari mu rurimi rukoreshwa mu gihugu cya Sweden ngo zishyirwe mu kinyarwanda.

Uriya musemuzi yavuze ko ahagarariye kompanyi isanzwe ibikora aho bafashe  ariya magambo yari yanditse muri ruriya rurimi rwo muri Sweden bayaha abazi ruriya rurimi rwari muri Sweden bayashyira mu rurimi rw’icyongereza maze nabo nk’abanyarwanda babishyira mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Umucamanza yahise aha uruhande rwa Micomyiza wunganiwe na Me Karuranga Salomon na Me Rwigema Vincent ngo rubaze ibibazo uriya muhanga ndimi.

Micomyiza: Wowe waba uzi ururimi rw’igihugu cya Sweden?

Umuhanga: Oya, ntarwo nzi.

Me Rwigema Vincent umwe mu bunganira Micomyiza Jean Paul :Urukiko rwari rwategetse ko ziriya nyandiko zivanwa mu rurimi rwo mu gihugu cya Sweden zikazanwa mu kinyarwanda none utubwiye ko atari wowe wabikoze ahubwo icyo wakoze ari ukuvana inyandiko mu cyongereza uzishyira mu kinyarwanda ibindi byakozwe n’abandi, abo bandi babikoze batoranyijwe na nde? mukubatoranya hagendewe kuki?

Umuhanga :Twe nka kompanyi twarebye abazi ururimi rwo mu gihugu cya Sweden maze babishyira mu cyongereza twe tubizana mu kinyarwanda nanjye nk’uhagarariye kompanyi ndimo.

Micomyiza : Hano uri kumwe n’uzi ururimi rwo mu gihugu cya Sweden?

Umuhanga : Oya, ntawe turikumwe ntitwazanye kuko we ntiyahamagajwe njye ndi hano nk’uhagarariye kompanyi.

Me Karuranga Salomon : Mwatubwira uburyo mwakoresheje mukora aka kazi?

Umuhanga: Twe twarasomaga maze tukabishyira mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Uruhande rwa Micomyiza rwahise ruvuga ko ibibazo byarwo byari ibyo, maze umucamanza aha umwanya ubushinjacyaha bwo buvuga ko ntacyo kubaza bufite bo banyuzwe maze uriya wiswe umuhanga mubyindimi arasinya aragenda.

Micomyiza yahise avuga ko uriya wasobanuye, yasobanuye iby’umukozi we atasobanuye iby’urukiko rwamuhaye.Me Karuranga Salomon we yabwiye urukiko ko ibijyanye na raporo yagejejwe ku rukiko n’umuhanga muby’indimi yateshwa agaciro kuko ibyo urukiko rwasabye sibyo umuhanga muby’indimi yakoze kandi batamurenganya kuko atazi ururimi rwo mu gihugu cya Sweden bityo atari gusemura ibyo atazi ubundi yagakwiye gusimbuzwa(Uriya muhanga) ariko urukiko rutabatwa na raporo y’umuhanga mubyindimi ahubwo iyo raporo ye yateshwa agaciro.

Umucamanza yavuze ko ibikubiye muri raporo bazabisuzuma.Uru rubanza ruzakomeza taliki ya 03/06/2026.

Uyu  Micomyiza mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yari umunyeshuri muri kaminuza akanaba umuhanga mu gukina imikino y’intoki irimo Volleyball na basketball.Ubu  afungiye mu igororero rya Nyanza riri ahazwi nk’i Mpanga.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]