sangiza abandi

Miliyari 32 Frw zashowe mu guhugura abarimu ururimi rw’Icyongereza

sangiza abandi

Minisiteri y’Uburezi yashyize ingengo y’imari yasaga miliyari 32 Frw, mu mushinga mugari wo guhugura abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bakamenya ururimi rw’Icyongereza.

Nyuma y’imyaka 15, Leta y’u Rwanda ishyizeho gukoresha ururimi rw’Icyongereza nk’ururimi nyamukuru rwifashishwa mu kwigisha mu mashuri, haracyagaragara icyuho gikomeye mu bumenyi bw’uru rurimi mu barimu, cyane cyane abo mu mashuri abanza.

Kutagira ubumenyi buhagije ku barimu mu rurimi rw’Icyongereza, byagize ingaruka zirimo gusubira inyuma kw’ireme ry’uburezi mu Rwanda ndetse no ku myigire y’abanyeshuri muri rusanjye.

Ibi byatumye Leta y’u Rwanda itangiza umushinga mugari wo guhugura abarimu mu rurimi rw’Icyongereza, binyuze muri gahunda yiswe Rwanda Quality Basic Education for Human Capital Development Project, RQBE, igamije kuzamura ubumenyi bw’Icyongereza mu barimu bo mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye.

Uyu mushinga wahawe ingengo y’imari ingana na miliyari 32 Frw, ndetse watangiye gushyirwa mu bikorwa guhera muri uyu mwaka wa 2025 kuzageza muri Gicurasi 2027.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, Dr. Flora Mutezigaju, yabwiye The New Times, ko muri uyu mushinga bazahugura abarimu 38,000 mu byiciro bitandukanye by’amashuri.

Muri aba barimu harimo 2,537 bigisha mu mashuri y’incuke, 15,628 bigisha mu mashuri abanza icyiciro cy’ibanze (Lower Primary), 9,836 bo mu mashuri abanza icyiciro cyisumbuye (Upper Primary), na 9,999 bo mu mashuri yisumbuye.

Uyu mushinga watewe inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, uzashyirwa mu bikorwa n’Ikigo mpuzamahanga kizobereye mu kwigisha indimi, Education First (EF), cyatangiriye muri Suede, gusa kuri ubu gifite icyicaro i Lucerne, mu Busuwisi.

Dr. Flora Mutezigaju avuga ko uyu mushinga ugamije kuzamura ubushobozi bw’abarimu kugira ngo bagera ku rwego rwa B2 (Upper-Intermediate), aho bashobora kuvuga ururimi rw’Icyongereza, kurusoma, kurwandika no kurumva neza mu buzima busanzwe no ku kazi. Ubu buryo bwo gupima ubumenyi bw’indimi buzwi nka CEFR (Common European Framework of Reference for Languages).

Nk’uko bigaragara muri Gahunda y’Uburezi y’Igihugu ya 2024/2025 kugeza 2028/2029, abarimu bo mu mashuri abanza buri ku rwego rwa B2 ni 4% gusa, mu gihe abo mu mashuri yisumbuye ari 38%.

Intego ni uko kugeza mu mwaka w’amashuri wa 2027/2028, abarimu bo mu mashuri abanza bari ku rwego rwa B2 bazaba bageze kuri 90%, naho abigisha mu yisumbuye bageze kuri 75%, bakazaba bose bageze kuri 95% muri 2028/2029.

Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ikibazo cy’ubumenyi buke bw’ururimi rw’Icyongereza mu barimu, Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryasohotse mu Ugushyingo 2024, riteganya ko abarimu bose bo mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye bagomba gukora ikizamini cy’ubumenyi bw’Icyongereza buri myaka itatu. Uwatsinzwe kabiri kikurikiranya agahagarikwa mu kazi.

Mutezigaju yasobanuye ko nubwo uyu mushinga uhereye ku barimu 38,000, intego y’igihugu ari uko abarimu bose hamwe n’abayobozi b’amashuri barenga 116,000 bazaba bazi ururimi rw’Icyongereza ku kigero cya B2 bitarenze 2029.

Photos:

[fluentform id="3"]