Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yijeje ab’i Musanze ko MINADEF izakora ubuvugizi Urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze rukazagurwa mu rwego rwo kugira ubushobozi butuma rubika ibimenyetso byose by’amateka yahabereye.
Ibi Minisitiri Marizamunda yabigarutseho kuri uyu wa 15 Mata 2026, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu karere ka Musanze mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Inyubako y’urukiko rukuru rwa Musanze, yahoze yitwa Cour d’Appel kuri ubu yahinduwe Urwibutso mu gihe cya Jenoside yiciwemo Abatutsi barenga 400 bari bahungiyemo baturutse mu bice bitandukanye by’iyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri bose baricwa.
Muri iki gikorwa cyo kubibuka abaturage bagaragaje ko urwibutso rwa Musanze rukwiye kwagurwa rukongererwa ubushobozi kuko ari ruto ku buryo hari ibimenyetso bitarimo kandi bibumbatiye amateka y’uko Abatutsi bari bahungiye muri iyi nyubako bishwe urw’agashinyaguro.
Minisitiri Marizamunda yavuze ko MINADEF izakora ubuvugizi uru Rwibutso rukavugururwa rukongererwa ubushobozi ku buryo ibimenyetso by’amateka yahabereye byose bishyirwamo nk’uko byasabwe n’abaturage bo muri aka karere by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuhoza Brigitte warokokeye wenyine muri iyi nyubako yavuze ko muri iyi nyubako yabareyemo amateka akomeye kandi akwiye kubungwabungwa asaba ko urwibutso rwakwagurwa.
Yagize ati “ Iyi nyubako mu gihe cya Jenoside yabereyemo ibintu bikomeye cyane twashimye ko yagizwe Urwibutso ariko nanone turasaba ko rwakwagurwa rukongerwamo amateka atarabasha kujyamo kuko ni ruto”.
Mbere ya Jenoside iyi nyubako yahoze ari urikiko rwa Musanze tariki ya 15 Mata ubwo Jenoside yari irimbanyije yahungiyemo Abatutsi bari baturutse mu bice bitandukanye by’iyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri.
Abenshi muri bo bari baturutse mu yahoze ari Superefegitura ya Busengo (ubu ni mu Karere ka Gakenke) bakaba bari bahungiye muri Superefegitura baturutse hirya no hino mu ngo bumvise ko hari ubuhungiro.
Uwari Superefe wa Busengo, Nzanana Dismas, abamuhungiragaho yaberekaga ko nta kibazo akababwira ko bahaguma ntacyo bari bube ariko anavugana n’uwari Perefe wa Ruhengeri Zigiranyirazo Protais agira ngo abamwoherereze bicirwe mu mujyi wa Ruhengeri.
Ku itariki ya 15 Mata 1994 nibwo interahamwe ziturutse hirya no hino harimo n’umutwe witwaga “Amahindure” wari umaze kwica Abatutsi mu cyahoze ari komine Mukingo waje gufasha izo interahamwe bica Abatutsi bose bari muri iyo nyubako.
Kuri ubu uru Rwibutso rushyinguyemo imibiri irenga 800 y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biciye muri iyi nyubako nyuma kuhahungira bizeye ko barokoka bikarangira Interahamwe zibatsembye.







