Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Uwituze Solange yasabye abahinzi bashoje amahugurwa yo guhugura abandi ku mikorere inoze y’ubuhinzi, kubafasha gukora ubuhinzi mu buryo bugezweho hagamijwe kongera umusaruro n’inyungu bakuramo.
Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Ukuboza, ubwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyasozaga amahugurwa y’Abafashamyumvire b’Ishuri rihugura ibijyanye n’imikoreshereze y’umurima, bahawe ubumenyi bwo gufasha abahinzi n’aborozi kunoza imikorere yabo.
Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO) mu Rwanda, yahawe abahinzi barenga 90 bo mu turere dutandatu ari two Burera, Rutsiro, Gatsibo, Nyagatare, Bugesera na Ruhango.
Aya mahugurwa yiswe ‘Farmer Field School’, yatanzwe binyuze mu mushinga DeSIRA-CDI, ushyirwa mu bikorwa ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).
Abahuguwe ni abafashamyumvire bazajya bakorana bya hafi n’abahinzi mu midugudu, babafasha gushyira mu bikorwa ubuhinzi bunoze kandi burambye bushingiye ku masomo ngiro n’imikoranire rusange.
Mu muhango wo gusoza aya mahugurwa, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Uwituze Solange, yashimiye abafatanyabikorwa bose bagize uruhare muri uyu mushinga, ashimangira ko aya masomo azagira uruhare rukomeye mu gutuma abahinzi bazamura umusaruro n’imibereho muri rusange.
Dr. Uwituze kandi yasabye abahuguwe gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bahawe, bafasha abahinzi gusobanukirwa no gushyira mu bikorwa uburyo bugezweho bwo guhinga no korora, byongera umusaruro, bigatuma haboneka ibiribwa bihagije kandi bigateza imbere imibereho yabo.
Ati: “Ubumenyi mwungukiye muri aya mahugurwa bugomba kugera ku bahinzi mu buryo bufatika. Nimufashe abahinzi kongera umusaruro, guteza imbere umutekano w’ibiribwa no guhindura imibereho yabo, bityo mugire uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.”
Ku ruhande rwa FAO mu Rwanda, abayobozi bagaragaje ko aya mahugurwa ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ubuhinzi burambye bushingiye ku kwiga binyuze mu bikorwa (hands-on learning), bityo abahinzi bakaba abigisha bagenzi babo.
Abafashamyumvire basoje amahugurwa bagaragaje ko bungutse ubumenyi bujyanye n’imicungire myiza y’imyaka n’amatungo, kurwanya indwara n’ibyonnyi mu buryo burambye, no gukoresha neza umutungo kamere, biyemeza gukorana n’abahinzi kugira ngo ibyo bize bigire impinduka zigaragara mu buhinzi mu mibereho y’abahinzi.





