Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA), yahagaritse by’agateganyo itangwa ry’ibyangombwa byo kubaka ku butaka bugengwa n’amabwiriza yihariye y’imikoreshereze y’ubutaka n’imyubakire, bizwi nka ‘conditional land use and overlays’.
Mu itangazo MINIFRA yashyize ku rubuga rwa X ku mugoroba wo ku wa mbere, tariki ya 29 Nyakanga 2025, yagize iti ” Minisiteri y’Ibikorwaremezo, ibinyujije muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iramenyesha inzego z’ibanze zose ko itanga ry’ibi byangombwa rihagaritswe by’agateganyo kugeza igihe hazatangarizwa andi mabwiriza. Nta cyangombwa gishya kigomba gutangwa kuri ubwo butaka muri iki gihe.”
MINIFRA yavuze ko ibi byemezo byafashwe nyuma y’uko bigaragaye ko ibyemezo byinshi byo kubaka byagiye bitangwa mu buryo butubahirije ibisabwa n’amategeko n’amabwiriza agenga ikoreshwa ry’ubutaka.
Nubwo amategeko yemerera ikoreshwa ry’ubutaka rifite ibisabwa byihariye mu bihe bidasanzwe, MININFRA ivuga ko hakomeje kugaragara ubwinshi bw’ibyangombwa bitangwa muri ubwo buryo, kandi bitajyanye n’impamvu ziteganywa n’amategeko.
MININFRA yavuze ko ibi bishobora kugira ingaruka mbi ku igenamigambi ry’imikoreshereze y’ubutaka, imyubakire n’iterambere rirambye ry’umujyi wa Kigali.
Ku bw’iyo mpamvu, hashyizweho igikorwa cyo gusuzuma imikorere y’itangwa ry’ibi byangombwa hagamijwe gushyiraho uburyo bunoze kandi bwubahiriza amategeko mu gutanga ibyangombwa byo kubaka ku butaka bufite ibisabwa byihariye.
MININFRA yanatangaje ko imishinga yemejwe mbere muri ubwo buryo izasuzumwa kugira ngo irebe niba yujuje ibisabwa n’amategeko n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’ubutaka.
Minisiteri irasaba inzego zose bireba gukurikiza iri tegeko no gutanga ubufasha bushoboka mu ishyirwa mu bikorwa ry’izi ngamba nshya.







