sangiza abandi

Minisiteri y’ubuzima yashyize hanze amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Marburg

sangiza abandi

Minisiteri y’Ubuzima yashyize hanze amabwiriza mashya agendanye no kwirinda icyorezo cya Marburg cyagaragaye mu Rwanda arimo kuba gusura abarwayi mu bitaro bigiye kuba bisubiswe mu gihe cy’Iminsi 14 mu kurwanya ikwirakwizwa ry’iyi ndwara. 

Aya mabwirizwa yashyizwe hanze ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 29 Nzeri 2024. Avuga mu gihe hari uwapfuye azize Marburg nta kiriyo gikorwa gihuza abantu benshi mu rugo kugirango hirindwe ikwirakwira ry’icyorezo kubagize umuryango n’ababatabaye. 

Ndetse ko bibujijwe gukora imihango yo gusezera ku witabye Imana mu ngo, mu nsengero no mumusigiti, ahubwo bizajya bikorerwa mu bitaro ahabugenewe, bikitabirwa n’abantu bagenwe batarenze 50. 

Gusa aya mabwiriza akomeza asaba abanyarwanda gukomeza imirimo yabo nk’uko bisanzwe ariko hakomezwa ubwirinzi Bwo kuba wakandura iki icyorezo harimo kugira umuco w’isuku, dukaraba intoki n’amazi meza n’isabune.

Hibukijwe kandi ibimenyetso by’ingenzi biranga iyi ndwara birimo umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka. 

Ku wa 27 Nzeri 2024 abarwayi ba mbere ni bwo bagaragaye mu Rwanda, ndetse kuva ubwo abanduye ni 26, naho abahitanywe n’iki cyorezo bagera ku 10.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]