Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko nyuma y’iminsi hakorwa ubushakashatsi ku nkomoko y’icyorezo cya Marburg, basanze cyaraturutse ku ducurama tuba mu kirombe cy’amabuye y’agaciro hafi y’umujyi wa Kigali.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere, tariki ya 4 Ugushyingo 2024.
Minisitiri Nsanzimana yavuze ko inzego z’u buvuzi zafatanyije n’abavura inyamanswa bagasanga Marburg yaraturutse mu ducurama tuba mu buvumo twitwa ‘Egyptian rousette bats’ dusanzwe tubana n’iyi virusi, ariko tuyanduza cyane muri Werurwe na Kanama.
Akomeza avuga ko uwanduye Marburg bwa mbere yakoraga mu kirombe kiri bugufi n’umujyi wa Kigali, ati “ Tuza gusanga n’uwo murwayi wa mbere yarakoraga muri icyo kirombe gicukura amabuye mu buvumo, tujya mu buvumo (nanjye ubwanjye nagezeyo) dusanga uducurama twirirwana n’abantu bahakora.”
Dr Sabin yavuze ko ubu ibirombe byose biri gukurikiranwa hashyirwaho uburyo abantu bakomeza gucukura ariko badahura n’inyamanswa ziba zirimo, ndetse n’abaganga bakurikirana abantu n’inyamanswa kugirango bajye batahura ibyorezo mbere y’uko bikwirakwira.
Yakomeje asaba abantu kudahutaza cyangwa ngo bagirire nabi uducurama by’umwihariko utuba hanze nko mu biti, ariko yizeza ko twose tugiye gukorwaho ubushakashatsi bareba niba nta dufite ibyorezo.
Kugeza ubu abanduye Marburg ni 66 barimo 15 yahitanye na 49 bayikize basabwa kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko iyi virusi itinda mu masohoro, n’abandi babiri bakiri kwitabwaho.





