Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda,Amb Olivier Nduhungirehe, ari kumwe na Minisitiri w’Ingabo,Marizamunda Juvenal, bakiriye ntumwa yihariye y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ,EU mu karere k’ibiyaga bigari, Amb. Johan Borgstam.
Amb. Johan Borgstam ari kugirira uruzindiko rw’akazi rw’iminsi ine mu Rwanda.
Ibiganiro bagiranye byibanze ku iterambere ry’akarere ndetse n’ibiganiro byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.
Johan Borgstam, Intumwa yihariye y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu karere k’ibiyaga bigari, yaheruakaga mu Rwamda mu ukwakira k’umwaka ushize aho yanaganiriye na Perezida Kagame ku bibazo by’umutekano ndetse na Minisitiri w’Ingabo,Juevenl Marizamunda.
Borgstam yatangiye izi nshingano tariki ya 1 Nzeri 2024. EU yamusabye gutanga umusanzu wo gukemura umwuka mubi uri mu karere k’ibiyaga bigari, bishingira ku kurandura impamvu muzi zitera umutekano mucye.
Johan ukomoka muri Suède yabaye Ambasaderi wa EU muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2008 kugeza mu 2021 no muri Ethiopia kuva mu 2017 kugeza mu 2021.








