Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb.Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko impamvu abona Afurika idatera imbere bituruka ku buyobozi bubi budakunda abo buyobora.
Ni ibyo yagarutseho ubwo yasubizaga ikibazo Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame yari amubajije, mu Ihuriro rya 18 rya Unity Club Intwararumuri, ryabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Ugushyingo.
Perezida Kagame yabajije Minisitiri Amb. Nduhungirehe nk’umuyobozi uzenguruka ibihugu byinshi, impamvu abona mu myaka irenga 50 ishize ibihugu byari ku rwego rumwe na Afurika byateye imbere ariko Afurika igasigara inyuma.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bizira ubuyobozi bubi no kumva ko iterambere ry’ibihugu byabo ritabareba.
Ati” Ikibazo Abanyafurika dufite ni ikijyanye n’imico mibi ijyanye n’imiyoborere, natwe tukageza aho tukumva ko ariko tumeze, ko ariko tugomba guhoraho, niyo abakoroni baba baradusigiye ubukungu runaka, ugasanga nyuma yaho hubwo igihugu gitangiye kumanuka mu bukungu kuko hari ruswa, hari kutumva ko igihugu ari icyacu tugomba kugiteza imbere, kuburyo tugomba guhora mu bukene.”
Minisitiri Amb. Nduhungirehe avuga ko na bimwe mu bihugu byasigiwe ubutunzi bwinshi n’abakoroni, bihoro byumva byaba bikennye kugirango hatagira ikibavaho.
Ati” Hari ibihugu bya Afurika bizamuka bikava muri bya bihugu bikennye (Ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere) byagiye mu cyiciro cyisumbuye, ahubwo bikajya ku ‘robbing’ ibindi bihugu ngo tubyange, ngo bashaka kuguma bakennye kuko nibazamuka bazishyura amafaranga menshi muri UN, ibyo babonaga bagiye kubitakaza.”
Minisitiri Amb. Nduhungirehe agaragaza ko ibihugu bya Afurika bikibura igisa no kwirata ko byava mu bukene, ahubwo bagahora bumva bakitwa abakene.
Yunganiwe na Amb. Charles Murigande nawe wakomoje ku kuba Afurika ifite ibihugu bifite abayobozi “babi, bikunda, badakunda abo bayobora,” ashimangira ko impamvu yo kwanga kuva ku kwitwa abakene ari ukugirango bakomeze kubona ubwo bufasha.
Ati” Mu byukuri impamvu banga kuzamuka mu bihugu byavuye mu bukene, ni ukugirango bakomeze babone ayo mafaranga basabiriza atagera kuri babandi babakene, bayasabirize bayitwarire, kuko ntibakunda abo bayobora.”
Yakomeje ati” Ubundi umuyobozi nyawe arya nyuma, ariko dufite abayobozi barya mbere, kandi ntibasigaze”.
Umukuru w’Igihugu we avuga ko abona amateka ya Afurika n’uburyo Abanyafurika babayeho byakababereye isomo ryo gushaka no guhatanira kubaho neza.







