sangiza abandi

Minisitiri Amb.Nduhungirehe yasabye RDC kuva mu magambo bagasenya FDLR

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Amb.Olivier Nduhungirehe yashimangiye ko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington tariki ya 04 Ukuboza 2025 ridakwiye kuguma mu magambo, rigomba guherekezwa n’ibikorwa bifatika bigamije kugarura umutekano urambye mu Karere.

Ibi yabitangaje akurikije ibimaze iminsi bitangajwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (FARDC), ko zatangiye gahunda yo kwambura intwaro umutwe wa FDLR ufite amateka ajyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Tariki ya 29 Werurwe 2026, umugaba mukuru wungirije w’Ingabo za RDC, Jacques Ychaligonza Nduru, ubwo yari i Kisangani yatangaje ko yoherejwe mu Burasirazuba bwa Congo gutegura ibikorwa byo kwambura intwaro abarwanyi ba FDLR.

Yagize ati “Bagomba gushyira hasi intwaro zabo ku bushake cyangwa ku ngufu.”

Iyi mvugo, nubwo igaragaza icyerekezo cya gisirikare, ntiyanyuze u Rwanda, ruvuga ko ibikorwa nk’ibi byakagombye kuba byaratangiye kera kandi bigakorwa mu ibanga aho gutangazwa mbere, kuko bishobora gutuma abo bigenewe babyitwaramo ukundi.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mpuzamahanga, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko gushyira mu bikorwa amasezerano y’i Washington bisaba ubushake bwa politiki n’ibikorwa bifatika, aho kuba amagambo cyangwa ibikorwa bidafite ireme.

Yagize ati “Amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu yasinyiwe i Washington ntazubahirizwa n’amagambo gusa, ahubwo bisaba ibikorwa bifatika, birimo kurandura burundu umutwe wa FDLR.”

Leta ya RDC yakunze guhakana kenshi ko hari ubufatanye hagati y’ingabo zayo na FDLR, igashinja u Rwanda gukoresha uwo mutwe nk’urwitwazo mu bibazo by’umutekano.

Nyamara, u Rwanda rwo rugaragaza ibimenyetso by’uko abarwanyi ba FDLR binjiye mu nzego za FARDC, ndetse bagira uruhare mu mirwano ibera mu Burasirazuba bwa Congo no mu bikorwa byo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Amasezerano yasinyiwe i Washington hagati y’u Rwanda na RDC, abifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyizeho gahunda yihariye y’ibikorwa bya gisirikare izwi nka CONOPS (Concept of Operations), igamije kugarura umutekano mu Karere.

Muri ayo masezerano, biteganywa ko gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho bizabanzirizwa no gusenya burundu umutwe wa FDLR ku ruhande rwa RDC.

Photos:

[fluentform id="3"]