sangiza abandi

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yasuye ababyinnyi ba Sherry Silver Foundation 

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasuye abana babyina mu itsinda rya Sherry Silver Foundation.

Minisitiri Amb.Nduhungirehe asuye ababyinnyi ba Sherry Silver Foundation mu gihe habura ukwezi kumwe ngo bongere gukora ibirori bya The Silver.

Babinyujije ku rubuga rwa Instagram rwa Sherry Silver Foundation, bagaragaje amashusho ya Minisitiri Amb. Nduhungirehe asura aba bana, ndetse agirana ibihe byiza nabo binyuze mu mbyino n’indirimbo.

Mu butumwa baherekeresheje aya mashusho batangaje ko basuwe na Minisitiri Amb. Nduhungirehe mu rwego rwo kubashyigikira no kubatera imbaraga zo kurota bigari.

Ati” Mu gihe twiteguraga ibirori bya Silver Gala, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasuye Sherrie Silver Foundation kugira ngo ashyigikire urubyiruko rwacu, aruhamagarira kurota bigaari no guharanira kuba indashyikirwa.”

Bakomeje bavuga ko bamugejejeho igitekerezo cyo gushinga ahantu hihariye ho gukorera ubuhanzi no gukinira amakinamico hazwi nka Theatre.

Ati” Twamugejejeho icyerekezo cyacu cyo kubaka ‘theatre’ nka hantu hahurira abanyabugeni n’abahanzi beza b’ejo hazaza hano mu Rwanda.”

Ibirori bya Silver Gala biteganyijwe tariki ya 1 Ugushyingo 2025, bizabera muri BK Arena ndetse bizitabirwa n’ibyamamare byo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo birimo umunyarwenya Eric Omondi wo muri Uganda, abahanzi Nyarwanda Butera Knowless, Intore Masamba n’abandi.

Sherry Silver ni umubyinnyi w’umunyarwandakazi wamenyekanye ku ruhando mpuzamahanga ndetse niwe wagize igitekerezo cyo gutangiza iri tsinda ry’abana babyina yise ‘Sherry Silver Foundation’ ryakoze amateka mu Rwanda no hanze yarwo.

Photos:

[fluentform id="3"]