Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yakuriye inzira ku murima Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), isabira Ingabire Victoire Umuhoza kurekurwa, ayibutsa ko u Rwanda rutabyemera.
Iyi nteko y’Ubumwe bw’uburayi, yifashishije videwo y’umuhungu wa Ingabire Victoire, Rémy Amahirwa, uvuga ko nyina amaze igihe afungiwe i Kigali kandi ko nta gikorwa ngo u Rwanda rumurekure.
Rémy yavugaga ko nyina afunzwe inshuro ebyiri bityo yagiye gutakambira Inteko Ishingamategeko ngo imurekure .
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe , mu butumwa yacishije ku rubuga rwa X, yabwiye Inteko y’Ubumwe bw’uburayi ko ubutabera bw’u Rwanda bwigenga .
Ati ” Ndashaka kwibutsa Inteko y’ubumwe bw’uburayi ko ifite ububasha kuri Greenand , Aruba cyangwa New Caledonia ( bimwe mu birwa by’iburayi) ariko idafite ububasha kandi butazigera bubaho kuri Repubulika y’u Rwanda , igihugu cyigobotoye ubukoroni bwamaze imyaka irenga 60. “
Akomeza agira ati ” U Rwanda ntabwo ruzigera rwemera ubu bwibone no kwivanga kw’abagize Inteko Ishingamategeko y’uburayi , bishyira hejuru , bakumva ko ari bo bafite indagaciro zisumbye abandi bityo bagatesha agaciro ubutebera bw’Ibihugu bya Afurika. ”
Ingabire washinze ishyaka DALFA Umurinzi ritemewe mu Rwanda, akurikiranyweho icyaha cyo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, gutangaza amakuru y’ibihuha no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda. Afungiwe by’agateganyo mu Igororero rya Nyarugenge.
Rémy Amahirwa aheruka nabwo kujya gutakambira inama ngarukagihe y’ibihugu bigize ONU izwi nka ‘Universal Periodic Review’ aho abashinzwe ubucamanza n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu bihugu byabo bahura ngo baganire ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.
Iyi nama yari yitabiriwe na Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja ndetse na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence.
Hari ifoto yagiye ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza uyu muhungu wa Ingabire Victoire, aganira n’aba bayobozi bari bitabiriye iyi nama mu Busuwisi.
Si ubwa mbere Inteko y’uburayi yikoma u Rwanda kuko muri Nzeri umwaka ushize, yari yateranye kugira ngo iganire ku ifungwa rya Ingabire, banafate umwanzuro wo kuryamagana no gusaba ko ahita afungurwa. 549 bawushyigikiye, babiri barawanga, abandi 41 barifata.
Abadepite ba EU kandi basabye ko abandi bantu bakurikiranyweho ibyaha birimo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, barimo umunyamakuru Nsengimana Théoneste na bo barekurwa.






