sangiza abandi

Minisitiri Dr.Nsanzimana yagaragaje ishusho yuko icyorezo cya Marburg gihagaze

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yagaragaje ishusho rusanjye yuko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda, anatangaza ko rwakiriye izindi nkingo 1000 zizakomeza kwifashishwa mu guhangana n’iki cyorezo. 

Mu kiganiro Minisitiri Dr. Nsanzimana yagiranye n’itangazamakuru kuri iki cyumweru tariki ya 13 Ukwakira, yavuze ko uko iminsi ishira abandura icyorezo cya Marburg bagenda bagabanuka ndetse n’abagikira bakiyongera.

Ati “ Hari ibipimo byiza byerekana ko imbaraga ziri gushyirwamo ziri gutanga umusaruro. Mu minsi itatu twapimye dusanga nta muntu ugaragaraho uburwayi, ni ikintu cyiza ariko ntabwo byatuma twirara.”

Yongeyeho ko mu barwayi ba Marburg 29 bari kwitabwaho, batatu muri bo barembye, ariko hari gukorwa ibishoboka byose ngo bahabwe ubuvuzi.

Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko u Rwanda rwakiriye izindi doze 1000 z’urukingo rwa Marburg ku mugoroba wo ku wa Gatandatu.

Avuga ko zizakomeza kwifashishwa mu kwita ku bari ku ruhembe rwo gukurikirana abarwayi ba Marburg, agaragaza ko bitaraba ngombwa gukingira abantu bose ahubwo bagomba gukomeza kuyirinda hagendewe ku ngamba zafashwe. 

Yakomeje agaragaza ko bitewe n’imiterere y’Isi hari ibyorezo byinshi bishobora kuvuka ariko hakwiye kubaho imyiteguro yo guhangana na byo.  Ati “Nizeye ko mu gihe hazaba ikindi cyorezo tuzaba dufite ibikoresho bihagije kandi byiza byo guhangana na cyo. Uko tuzashobora gukora inkingo zihagije ni ko tuzaba dutekanye kurushaho

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]