Kuri uyu wa 22 Mata 2026 Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi Gilles Cerutti uhagarariye u Busuwisi mu Rwanda byibanze ku gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko ibiganiro by’abayobozi bombi byibanze ku kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Busuwisi, no kurebera hamwe amahirwe yo kwagura ubufatanye, cyane cyane mu bijyanye n’imiyoborere ihindura ubuzima bw’abaturage.
U Rwanda n’u Busuwisi bifitanye umubano wa dipolomasi ukomeye umaze imyaka irenga 65, watangiye kuva mu 1960. Uyu mubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zinyuranye zirimo iterambere, ubucuruzi, n’ikoranabuhanga, aho u Busuwisi bugaragara nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iterambere ry’u Rwanda.
Ku wa 20 Ugushyingo 2025 u Busuwisi bwafunguye ambasade yabwo i Kigali bishimangira umubano uhamye hagati y’ibihugu byombi.
Ibihugu byombi biteganya gukomeza kwagura umubano muri ngeri zinyuranye binyuze muri gahunda nshya ya politike y’ububanyi n’amahanga y’Ubusuwisi muri Afurika hagati y’umwaka wa 2025-2028.
Ibihugu byombi bifitanye imikoranire mu nzego zirimo guhanga imirimo, cyane cyane binyuze mu myuga n’ubumenyi ngiro (TVET) ku rubyiruko, guteza imbere ubuhinzi burambye no gufatanya mu bikorwa byo kurwanya imirire mibi no guteza imbere ubuvuzi bw’ibanze.








