sangiza abandi

Minisitiri Murangwa yagaragaje akamaro ko gushyira mu bikorwa Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs)

sangiza abandi

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yashimangiye ko intambwe u Rwanda rumaze gutera zishingiye ku cyerekezo 2050, no ku kuba igihugu ubwacyo gifata iya mbere mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nyakanga 2026, ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye, aho we na Ambasaderi Martin Ngoga uhagarariye u Rwanda muri uwo Muryango, bitabiriye Inama y’Abaminisitiri yo ku rwego rwo hejuru ku iterambere rirambye, HLPF2026.

Minisitiri Murangwa, yerekanye ko kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs), bishoboka igihe ibyihutirwa Igihugu cyihaye bishyigikiwe na politiki zinoze, inzego zikora neza ndetse n’ishoramari rifite umusaruro.

Muri iyi nama, Minisitiri Murangwa yerekanye amasomo atatu y’ingenzi u Rwanda rwigiye mu rugendo rwarwo rwo kwiyubaka mu myaka 32 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Ni amasomo arimo gushyira imbere serivisi z’ibanze zigirira abaturage akamaro, gushora imari mu guhanga udushya no guteza imbere urwego rw’abikorera no gukoresha uburyo bushya bwo kubona ubushobozi bw’imari, harimo ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera (PPPs) ndetse n’uburyo bwo guhuza amasoko atandukanye y’imari.

Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs – Sustainable Development Goals) ni gahunda y’Umuryango w’Abibumbye igizwe n’intego 17 z’ingenzi zigomba kuba zagezweho mu mwaka wa 2030.

U Rwanda rwashyize izi ntego mu cyerekezo cyarwo cy’iterambere, cyane cyane muri Gahunda nshya yo Kwihutisha Iterambere (NST) ndetse n’Icyerekezo cya 2050 (Vision 2050).

Minisitiri Murangwa yagaragaje akamaro ko gushyira mu bikorwa Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs)
Minisitiri Murangwa na Ambasaderi Martin Ngoga uhagarariye u Rwanda muri UN, bitabiriye Inama y’Abaminisitiri yo ku rwego rwo hejuru ku iterambere rirambye,HLPF2026

Photos:

[fluentform id="3"]