sangiza abandi

Minisitiri Amb.Nduhungirehe yaganiriye n’umuyobozi mukuru wungirije wa ILO

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’URwanda, Amb Nduhungirehe Olivier uri i Yokohama mu Buyapani, kuri uyu wa kane tariki ya 21 Kanama 2025, yahuye n’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Umurimo, ILO [International Labour Organization], André Bogui.

Aba bombi bahuye ku munsi wa nyuma w’iyi nama, baganira ku butwererane ndetse n’imishinga itandukanye ihuriweho hagati y’u Rwanda na ILO.

U Rwanda ni umunyamuryango wa ILO kuva  tariki ya 18 Nzeri 1962.

Kayirangwa Rwanyindo Fanfan, wabaye Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, mu Ukwakira 2023, ni bwo  yatangiye imirimo yahawe muri ILO Africa.

Yatangiye inshingano nshya nk’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo (International Labor Organisation) akaba n’Umuyobozi ushinzwe Akarere ka Afurika.

ILO yashinzwe mu Kwakira 1919 , ni imwe mu nzego za mbere kandi za kera zihariye za Loni.Ifite ibihugu 187 bigize uyu muryango.

Ifite icyicaro i Geneve mu Busuwisi, ifite ibiro bigera kuri 40 ku isi, kandi ikoresha abakozi bagera ku 3.381 mu bihugu 107, muri bo 1.698 bakora muri gahunda z’ubufatanye mu bya tekiniki n’imishinga.

Photos:

[fluentform id="3"]